Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwanda: Abamaze kwandura Corona Virus bageze kuri 7



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus umubare uhita uzamuka bava kuri batanu baba barindwi

Mu itangazo ryashyizwe hanze na MINISANTE rigaragaza ko abanduye iki cyorezo ari umunyarwandakazi ufite umugabo uheruka gutangazwa ko yanduye mu gihe undi ari Umugande wageze mu Rwanda tariki 13 Werurwe 2020 avuye mu Budage akaba yaranyuze no muri Turukiya gusa icyo gihe nta bimenyetso yagaragazaga.

Kuwa gatandatu tariki 14 Werurwe nibwo hatangajwe umurwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda akaba yari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe uyu mwaka ariko nta bimenyetso afite. Nyuma y’iminsi itandatu yaje kumva ari kugira umuriro mwinshi no kubabara mu gatuza agana abaganga basanga afite iki cyorezo.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020 hagaragaye abandi barwayi bane biganjemo abatembereye mu bihugu byavuzwemo Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwitwararirika amabwiriza bahabwa bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, birinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya ndetse no kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi.

Mu gihe hari uwumvishe afite umuriro, inkorora, ibicurane cyangwa ababara mu gatuza asabwe gutanga amakuru ahamagara kuri nimero 114.


Itangazo rya MINISANTE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA