Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gusurana bitari ngombwa ntibyemewe, ubirengaho arahanwa-Polisi mu ngamba nshya



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Police y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu cyumweru gishize avuga ko abantu batemerewe gukora ingendo zitari ngombwa, ikavuga ko uyarengaho aba akoze icyaha aza kubihanirwa bikomeye.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Leta y’u Rwanda yashyizweho ingamba n’amabwiriza bikomeye bigamije kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Aya mabwiriza harimo ingingo igira iti Ingingo “ingendo zitari ngombwa zibujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe…”
Police y’u Rwanda muri iki gitondo yibukije abaturarwanda ko no gusurana bitari ngombwa bitemewe.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, Police y’u Rwanda igira iti “Turabakangurira ubufatanye kuko kurenga kuri aya mabwiriza ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Police y’u Rwanda ikomeza igira iti “Ingendo zitemewe zishobora gushyira abandi mu kaga ko kwandura COVIDー19, uzabifatirwamo ntazihanganirwa. Polisi y’u Rwanda yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izi ngamba zubahirizwe.”

Umuvugizi wa Police, CP John Bosco Kabera yavuze ko ariya mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda areba buri muturarwanda kandi buri wese agaharanira kuyubuhariza 100%.

Avuga ko uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo rukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira urenga kuri ariya mabwiriza.

Ati “Abapolisi bari hirya no hino mu gihugu barakorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi ku nzego z’ibanze kugira ngo tubuze umuntu wese washaka kurenga kuri ariya mabwiriza.”

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu turere twa Gakenke na Musanze hafashwe abantu 53 bariho basenga mu buryo bwa rwihishwa kandi bari kumwe.

Inkuru ya Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA