Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RDC: Ibikoresho byo kwa muganga n’ibyo muri farumasi byakuriweho imisoro



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ingamba nshya zigamije gufasha ubukungu bw’igihugu, bushobora guhungabana kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeye kwibasira Isi.

Zimwe mu ngamba zatangajwe zirimo ko ibikoresho byifashishwa kwa muganga no muri za farumasi, byasonewe imisoro yose mu gihe cy’amezi atandatu mu bijyanye no kubitumiza hanze y’igihugu no kubicuruza ku masoko.

Guverinoma kandi yanzuye ko ibigo by’ubucuruzi bigiye guhabwa igihe cy’amezi atatu y’ubusonerwe ku bihano by’ubukererwe bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro n’ipatanti.

Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe Ingengo y’Imari Jean Baudouin Mayo, yavuze ko minisiteri y’imari yakoze urutonde rw’ibiribwa cyangwa ibicuruzwa by’ibanze, bizoroherezwa mu bucuruzi ku neza rusange, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Mu ngamba zafashwe kandi, harimo ko ibicuruzwa nkenerwa by’ibanze mu gihugu byakoroherezwa mu buryo bw’ingendo ku butaka bw’imbere mu gihugu, cyane cyane iyo bigeze kuri za bariyeri za polisi cyangwa izindi nzego zibigenzura.

Kugeza ubu muri RDC abamaze kwandura Coronavirus ni abantu 58, mu gihe abamaze kwitaba Imana ari abantu batandatu.


Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sylvestre Ilunga, yatangaje imyanzuro ikomeye izafasha ibigo guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Inkuru y’IGIHE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA