Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Premier League yasubitswe kugeza igihe kitazwi, abakinnyi bazakatwa imishahara



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Inama yahuje inzego zose zifite aho zihuriye na Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2020, yanzuye ko Premier League izasubukurwa ubwo hazaba hatekanye, icyorezo cya Coronavirus kimaze kugabanuka.

Abafatanyabikorwa ba Premier League n’amakipe 20 ayikina, bagiranye inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference).

Kimwe mu byahurijweho ni ugushyira imbere ubuzima bw’abatuye igihugu barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abafana.

Ku bijyanye n’isubukurwa rya Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yagombaga kugaruka nyuma ya tariki ya 30 Mata, hemejwe ko izasubukurwa mu gihe hazaba hatekanye, nta cyorezo cya Coronavirus gihari.

Itariki imikino izongera kuberaho iri kwigwaho n’abatanyabikorwa barimo inzego z’umupira w’amaguru zitandukanye, Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza n’izindi nzego.

Hemejwe ko imikino yose isigaye ya Shampiyona n’ibindi bikombe izakinwa ariko mu gihe Guverinoma n’inzego z’ubuzima zizaba zitanze uburenganzira.

Ku bijyanye no kugabanyiriza abakinnyi imishahara, amakipe yasabwe kuganira n’abakinnyi bayo uburyo bakatwa 30% mu kwirinda kugira ihungabana ry’ubukungu mu gihe Premier League izatanga umusanzu ungana na miliyoni 125£ (miliyari 143.5 Frw) zo gushyikira izindi shampiyona zo hasi zirimo izitegurwa na English Football League na National League.

Manchester United yabaye ikipe ya mbere mu kwemeranya n’abakinnyi bayo ko bazakatwa 30% by’umushahara wabo, azahabwa inzego zishinzwe ubuzima.

Premier League yiyemeje kandi gutanga umusanzu wa miliyoni 20£ (hafi miliyari 23 Frw) zo gushyigikira inzego z’ubuzima n’imiryango itishoboye mu guhangana na Coronavirus.

Inkuru y’IGIHE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA