Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

COVID-19: Hagiye kuba inama idasanzwe yiga ku Banyafurika bivugwa ko bahohoterwa mu Bushinwa



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Abambasaderi bahagarariye ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika mu Bushinwa, bagiye kugirana inama idasanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Wang Yi, igamije gusuzuma ikibazo cy’Abanyafurika bakomeje guhohoterwa kubera icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Amakuru avuga ko zimwe mu nzego z’ubuyobozi mu Bushinwa, zaba ziri guhohotera Abanyafurika zibashinja kuba aribo bagira uruhare mu gukwirakwiza Coronavirus.

Mu Ukuboza 2019 nibwo icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, cyiza no gukwira Isi yose.

Kugeza ubu iki cyorezo kimaze guhitana abantu basaga ibihumbi 90, mu gihe abandi miliyoni 1,5 bamaze kucyandura, muri bo 345,917 barakize.

Ibitangazamakuru bivuga ko hari amashusho yagiye agaragaza bamwe mu Banyafurika bari mu Bushinwa bafite ibikapu, bakavuga ko birukanwe mu nzu babagamo cyangwa muri za hoteli.

The Citizen yatangaje ko hari abanyamahanga bari mu Bushinwa cyane cyane Abanyafurika barimo kubuzwa kujya ahahurira abantu benshi nko mu maguriro, resitora, mu bitaro kuko bashinjwa gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Ambasaderi wa Tanzania mu Bushinwa, Mbelwa Kairuki, yavuze ko bagomba kubonana na Wang Yi ngo baganire kuri iki kibazo.

Umwe mu Banyarwanda bari mu Bushinwa, yabwiye IGIHE ko nubwo ataruhura n’abafite iki kibazo ariko hari amakuru afite aho bamwe bemeza ko byaturutse ku makosa ya bamwe mu Banyafurika.

Yavuze ko ikigaragara ni uko “Nta kuri kurimo kuko ahubwo hari abantu baba bashaka kwihisha inyuma y’ikintu runaka ngo bareke kugaragaza amakosa yabo.”

Hari amakuru avuga ko iki kibazo cyakomotse mu Mujyi wa Guangzhou, aho umwe mu baturage ukomoka muri Nigeria wari wasanzwemo Coronavirus, yasagariye umuganga ubwo yageragezaga guhunga ibitaro.

Imibare igaragaza ko Abanyafurika barenga ibihumbi 16 aribo bari muri uyu Mujyi aho bagiye gushakisha ubuzima n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Inkuru y’Igihe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA