Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Arwaje bwaki, umugabo we yaburiwe irengero, KK Security yamukoreshaga iramwihakana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mukamwiza Betty ni umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo , umurenge wa Remera, Akagali ka Nyabisindu, avuga ko arwaje bwaki nyuma yo kugira ibyago umugabo we akaburirwa irengero nyuma y’uko yakoraga mu kigo gicunga umutekano KK security, gusa cyo kiramwihakana.

Uyu mubyeyi avuga ko, kuba umugabo we yaraburiwe irengero byagize ingaruka mbi ku muryango yasize, ugizwe nawe n’abana bari bamaze kubyarana 4.

Aba bana barimo n’impanga zarengeje imyaka yo kujya ku ishuli, ariko zikaba zitarabasha kujya ku Ishuli kubera ubushobozi buke.

Nyina avuga ko mukuru wabo yari yaratangiye amashuli, ariko akaza gucikiriza kubera kubura amafaranga y’ishuri. Ikiruseho kandi uyu mubyeyi yadutangarije ko umwana wabo w’umuhererezi arwaye indwara zikomoka ku mirire mibi zigaragaza ibimenyetso bya "bwaki" .

Twavuganye na Wiliam Kicohe, umuyobozi wa KK Security mu Rwanda, umugabo wa MUKAMWIZA Betty witwa NTAKIRUTIMANA Alfred yakoreraga mbere y’uko abura, aduhakanira ko uyu mukozi batamuzi.

Byinshi kuri iyi nkuru biri mu kiganiro twagiranye n’impande zombi muri iyi Video





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA