Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Ese BILL GATES ushinjwa COVID-19, azacika ubusabe bwa WE THE PEOPLE? Akayabo ashora muri Labo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ni Bill Gates, umutunzi aka Mirenge ku ntenyo w’umunyamerika, turamuganiraho kuko yatangiye kuvugwa na benshi ku mubumbe w’isi nyuma yo gukekwa ko yaba ari inyuma y’akaga isi irimo kuri uyu munsi. Muribuka neza ko muri Rusange isi iri mu bihe bidasanzwe bya korona Virusi/Covid 19.

Mu gihe isi iri mu gihombo kidasanzwe, ku rundi ruhande ngo uyu muherwe we ari mu nyungu z’umurengera kuko ngo aho yashoye haba hari kunguka mu buryo budasanzwe.

Mu kwezi kwa 3 n’ukwa 4 yonyine amazina ye yanditswe inshuro zigera milioni 1.2 ku mbuga nkoranyambag, iri zina ry’umuherwe wacu kandi ryavuzwe inshuro zijya kushyika ku 1000 ku matereviziyo ( n’amaradio rugeretse)
Ntukeke ko bose bagiraga bati Igihangage cyacu mu butunzi, Oyaaa ahubwo bamwe baramutukaga bamushinja kuba nyirabayaza w’icyorezo isi ririmo muri iyi minsi n’ibigeragezo biri kwitura ku baturage bayo.

Uyu Muherwe aherutse gushyira akavideo gato k’amasegonda 3 kuri instagram ye, agira ati ”Muri abo gushimwa mwe mwese mukora mu gisata cy’ubuzima“ umunsi wakurikiyeho aka gapost kakurikiwe n’amagana y’ibihumbi by’ibitutsi bimwita umuturage mubi kandi mubisi, uri inyuma y’iki cyorezo Korona, ugambaniye isi yose ngo irimbuke, ndetse ngo unashyigikiye wa mushinga utavugwahorumwe wo gushyira udukoresho kabuhariwe mu mubiri w’abantu kugirango babone uko bahaha ( Microships).

Icyakora, magingo aya uwakora ubusa ni uwamushoraho ibitutsi nk’ibi kuko kugeza ubu yamaze kumvikana cg se gusaba imbuga nkoranya mbaga zose, twitter, facebook, instagram, n’izindi ko ubutumwa bwose bwanyuza kuri izi mbuga bumutuka butarenga ububiko bwazo ( Servers) ngo busunutswe utuzuru muri rubanda.

Uyu munyamerika wawe ni umutenkunga mukuru w’umushinga wa Internet yihuta yo ku gipimo cya 5 cg se 5G, mwibuke ko inaha iwacu tugeze kuri internet yo ku gipimo cya 4 cg se 4G nayo ikigaragaramo utubazo tw’umuvuduko.
Ukuvugwa kwa Bill gates rero ntikwasiganye n’uyu muyoboro wa murandasi uhambaye 5G, atera inkunga, nawo ushinjwa kongerera umuvuduko ikwirakwira ry’udukoko dutera icyorezo cya Corona nshya (COVID 19), ibi byatumye nawo uvugwa mu bitangazamakuru inshuro ibihumbi 18,Ahanini bitewe na Video y’iminota 10 yanyujijwe kuri youtube ku itariki 18 z’ukwa 3, ubu ikaba imaze kurebwa n’ibantu basaga ibihumbi 660.ni video igaragaramo umuhanga mu buvuzi wizerwa cyane, ifite umutwe ugira uti “Dr. Thomas Cowan, M.D. Discusses the Coronavirus.” Hashimangiwe kuva mu myaka 150 ishize, buri uko hajyaga gushyirwa hanze umuyoboro mushya wa Internet, iteka ujyana n’icyorezo gishya, mu buryo ubu cg se ubundi.

Uyu muyoboro wa 5G urashinjwa kurekura imirasire y’ingufu zangiriza ari nayo ngo yakwirakwije icyorezo cya Corona Virus.

Ibi byose tuvuga kandi byatanzwe n’ikigo kaburahiwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ZignalLabs, gishinzwe gusesengura ibinyuzwa mu itangazamakuru ryaba irya Internet no ku mbuga nkoranya mbaga, bakagira abati Corona Virus yavutse nyuma yo gucikwa n’iyo mirasire yangiza yacitse abahanga ubwo batangiraga kuzamura iminara izifashishwamo mu kuyobora internet ya 5G.

Google, ikigo turi mo kwifashisha tubagezaho aya makuru ya Bill gate, cyatangaje ko ibiganiro 10 byakumzwe kurusha ibindi mu mezi 2 ashize ari ibyavugwagamo izina Bill gate bikanagaragazwamo amashusho ye, naho facebook yo ivuga ko izina Bill gate ryakozweho post ibihumbi 16, ziherekezwa n’ibitekerezo birenga ibihumbi 900 mu mezi ane gusa ashize, kandi ngo ni nako byahuzwaga n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo Korona Virus.

N’ubwo bamwe bavuga ko bifashishije iri zina ry’umuherwe mu kwikururira abasomyi n’abarebyi, na none ngo ntibyumvikana ko iri zina ryashoboraga gutambuka gutyo gusa hatagaragajwe uruhare rwa nyiraryo mu mabi Isi ya Nyagasani iri kunyuramo kubera Covid-19.

Reka tugaruke ku kiganiro cyo mu bi 2015, uyu muherwe yatanze avuga ko mu gihe gito cyane isi , izongera kunyura mu bihe bikaze by’icyorezo kurusha Ebola, ni ikiganiro cyakozwe mu buryo bwa Ted ideas worth spreading, magingo aya kimaze kurebwa n’abagera kuri milioni 27,309,204 kuri youtube,( Gishake nawe ukirebe, gifite umutwe ugira uti ”The next outbreak? We’re not ready | Bill Gates”) icyakora, ariko abenshi bakirebye mu mezi 2 ashize , ukwa 3 n’ukwa 4.

Muri iki Kiganiro Umuherwe Bill Gate yagize ati “Isi ishobora guhura n’icyorezo kiyikomereye ku kigero kirenze uko ibyabanje byabigenje,ku buryo abayituye bazaguma mu ngo zabo” yatanze ingero ko mu gihe yari umwana, we n’abo mu muryango we bahungiraga mu nzu zo munsi y’ubutaka iyo hazaga indwara z’ibyorezo n’andi makuba atunguranye maze bagatungwa n’ibyo bahunitse mu myaka yabanje.

Yavuze ko isi ihugiye mu kwihaza mu bitwaro bya Kirimbuzi, no kuzamura ubukungu cyane, ariko ngo isi ntiyigeze yita ku ndwara z’ibyorezo ku buryo icyorezo kiramutse kije byaba bibi cyane ku batuye umubumbe.

Kuva ubwo kugeza ubu nibwo ibyo yavuze bitangiye kumvikana, kuko icyo gihe yavuze ko iki cyorezo kizaza kiruta ibicurane by’abasepagnol byari hafi kurimbura imbaga y’abanyaburayi bose.

Muri iyi minsi iki kiganiro cyateje impaka ndende, byakiyongeraho n’ikwirakwizwa ry’umuyoboro wa internet wo ku muvuduko wa 5G nawo wavuzweho gukwirakwiza iki cyorezo kandi nawo awubereye umuterankunga wawo mukuru, abantu bagasara bagasizora.

Reka tugaruke kuri Bill-Melinda Gates, ikigo cya Bill gates n’umufashawe, ubwacyo gitanga amamilioni n’amamilioni ku mushinga wo gusesengura utunyabuzima dutoya dutera indwara tw’amavirusi n’amabagiteri turi mu mujyi wa Wuhan mu bushinwa ahatangiriye iki cyorezo, atanga kandi akayabo k’amamilionimuri muri kaminuza ya Wuhan naho habarizwa ishami ry’ubushakashatsi kuri utu tunyabuzima tutaboneshwa ijisho.

Hari ibimenyetso byinshi bigenda bihuzwa n’izina Bill gates, ku buryo rwose, benshi basanga uyu muherwe azi aho isi yerekeza kuhazaza hayo mu gihe ihanganye n’iki cyorezo cya Covid 19 bakeka ko ariwe mucurabwenge wacyo.
Aho bigeze ni ukoga magazi amazi ntakiri yayandi, abenegihugu ba Leta zunze ubumwe za Amerika barimo barakusanya imikono, ngo ibyare ubusabe ( bimwe twita Petition) bityo babugeze mu biro by’umukuru w’igihugu I Washington DC, muri white house, maze hatangwe uburenganzira bw’uko Bill Gate yakorwaho iperereza ndetse nibiba ngombwa afatwe afungwe kuko abanyamerika ngo bazi neza ko ikibazo Isi iri kunyuramo muri iyi minsi, ari ubushabitsi bwite buri kwinjiriza akayabo bwana Bill gates n’umuryango we.

Babijyanishwa n’uko icyorezo yashoyemo agatubutse kiri kwisasira ingogo y’ibiremwa muntu nkawe, bati ibi byose ugomba kubibazwa.
Ucunze neza ishusho y’ibyavuye ku mbuga nkoranyambaga usanga ko abasaga milioni 1,3 bemeje ko Bill gate ariwe hahimbye corona Virus, mugihe abasaga Milioni na none bemeza ko iyi Virus ikwirakwizwa na Internet ya 5 G.

No mubindi bihugu ni uko, bamwe mu baturage babyo barasaba iperereza kuri Bill gate ariko abanyamerika nibo bakoze hasi hejuru kurusha abandi mu gusaba ko Bil gate akorwaho iperereza riganisha ku ifatwa n’ifungwa.

Kugeza ubu icyorezo kiragenda kibonerwa ibisobanuro bitandukanye kurusha uko ejo hashize byari bimeze, Bill gates si umushakashatsi mu byubutabire, si umunyapolitike,si n’inzobere mu buganga ku buryo afata ibyemezo ku by’ubuzima, ariko binyuze muri Bill and Melinda Gates, bashyira amafaranga menshi mu nzego z’ubuzima kugeza ubwo bavuga irya nyuma ku bijyanye n’ubuzima no gukora imiti ibwifashishwamo kuri iyi Si ya Rurema.

Uburyo uyu mugabo na fondation ye Bill and Melinda gates bashyize imbaraga nyinshi kuri iki cyorezo n’uburyo azi amakuru menshi acyerekeyeho, yewe bigasemburwa n’ibiganiro binyuranye yagiye akivugaho nka kiriya yakoze mu 2015, byatumye izina rye rigarukwaho nk’umucurabwenge wacyo.

Bityo we ngo akaba asobanukiwe uko agakino kacyo karimo kajya mbere, ibi byatumye abanyamerika bene wabo bafata iya mbere mu gusaba Leta yabo kumukoraho iperereza, hamaze gukusanywa imikono ibihumbi 289 by’abanyamerika, bashaka ko uyu muherwe yacukumburwa byaba ngombwa agatabwa muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera ( Ni ubusabe cg se Petion yiswe “We the People”).

Mu gihe White house yari yabwiye abaturage ba USA ko, ubu busabe buzahabwa agaciro nibabasha kubona imikono ibihumbi 100, mu minsi 30 yambere, bo baciye agahigo ku buryo kuya 10 mata 2020 hari hamaze gukusanywa, imikono ibihumbi 100,ni ukuvuga nyuma y’iminsi 10 yonyine.

Indi mikono irenga ibihumbi 189, yabonetse nyuma yaho gato, nanone mu minsi 10 yakurikiyeho. Abakusanya iyi mikono bavuga ko Bill gates ndetse n’umuryango we, Bill and Melinda gates, bagomba gukurikiranwa mu mategeko, kuko ibyo barimo gukora ari ibyaha bigamije kurimbura ikiremwa muntu ku nyungu zabo bwite n’agatsiko gatoya bafatanyije.

Muri iyi nkubiri y’ibivugwa, Robert F. Kennedy Jr. ni mwishywa wa, John F. Kennedy wigeze kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ashize amanga yanenze Bill Gates, mucyo we yise “ Gukiza isi mu buryo buhumetswe na Messiah, hifashishijwe ikoranabuhanga” avuga ko byose bisa n’ibimurikiwe n’ibyifuzo bya Bill gate byo gushaka gukontolora ubuzima bw’abatuye isi ku gitugu, yifashishije ikoranabuhanga rye rihambaye nk’uwashinze akaba anayoboye Microsoft.

Inyandiko dusoma kuri classfmonline.com ivuga ko Bill Gates, ubwe yivugiye ku mugaragaro ko arajwe ishinga no kubona umubare w’abatuye isi ugabanuka, ku kigero kiri hagati y’10-15%, hifashishijwe inking. Gates, UNICEF & n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) bashinjwe byeruye ko bashatse kwica intanga mu bana b’abanyakenya, binyuze mu rukingo rwa Tetanus rwarimo akanyabutabire gahishe kitwa antigene yo mu bwoko bwa HCG (anti-human chorionic gonadotropin).

Reka tunyuze amaso mu Kiganiro icyayamamare mu gukora ibiganiro bya Televiziyo Ellen degeneres aherutse kugirana n’uyu muherwe Bill gates, aho nawe aho arimo gukorera mu rugo iwe, kuya Apr 13, 2020 yahamagaye bwana Bil gates yifashishije ikoranabuhanga rya Skype.

Mu Kiganiro bagiranye kimaze kurebwa n’abasaga Milioni 1, Bill Gates nawe yavuze ko yibereye mu rugo n’umuryango we mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID 19 bamushinja gutera inkunga no kuba nyirabayaza w’igitekerezo cy’umushinga wacyo.

Bill Gate yagize ati “natwe turi mu rugo tumeze neza kandi ntidushobora gusohoka kubera kwirinda COVID 19”
Ikibazo cya mbere cya Ellen the Generes yagize ati “ Mu kiganiro na Ted mu 2015, wavuze ko abantu bitegura kuko wabonaga ko iki cyorezo kizabaho,ndabizi neza wowe uriteguye kukuko wari ubizi,Ese wari uzi ko bizafata iyi ntera, cg nawe hari ibyagutunguye? Bill gate nk’uko yari yabivuze mu kiganiro na TED, yagize ati “ mu mwaka wa 2015, nanatanze amakuru arambuye mu kinyamakuru cy’ubuzima cyo mu bwongereza cyitwa Journal of the Medecine, navuze ko Leta z’ibihugu zigomba kwitegura bihagije, kugirango zitazatungurwa n’icyorezo icyo aricyo cyose cyaba kigiye gukurikiraho, navuze ko icyorezo gishobora kwihuta bityo ko n’ubuvuzi bukwiriye kwihuta, urukingo narwo rugashakwa mu buryo bwihuse, mbese bikaruta uko ubu ngubu byakagombye kuba bigenda, ibyo byose nabivuzeho” Mu myaka 5 ishize ,foundation yanjye yahurije hamwe imbaraga

kugirango tubone urukingo vuba kurusha uko byari kugenda, ubu tumaze gutunganya 5% by’akzi dusabwa kandi urumva ko iyo ari intamwe igaragarira isi yose, kandi twibonye mo ubushobozi buhagije ndetse iby’ibanze twamaze kubikora, ntabwo nateganyaga ko icyorezo kizaba gutya ahubwo nakanguriraga Isi kwitegura birushijeho mu gihe cyaba kibaye, kuko bigaragara ko iki cyorezo ari kibi kurusha intambara iyo ariyo yose” ibi byose twabikoze mu cyiswe CEPI, (Coalition for Epidemic preparedness innovation) mbese ni ihuriro ryo kurwanya ibyorezo no guhanga udushya.

Ellen yamubajije ati “Ese Urashaka kuvuga iki? Urashaka kuvuga ko ubuyobozi buzajya buvaho ubundi bukajyaho ntibugire icyo buhindura ubuje bukaza bwita ababubanjirije bamwana ngo bariya bavuyeho nta kintu bakoze mubyo basabwaga, bikagenda gutyo gusa, nicyo ushatse kuvuga?

Bill gate yarasubije ati “biragoye,biragoye rwose kumenya icyo byadusaba kugirango dukore ibintu bihagije twitegura guhangana n’ikintu udashobora kubona cg ngo ubarishe ubwenge bwa muntu mu mutwe. mu gihe runaka cy’umwaka ugiye kuza, ngo tuvuge ngo intamabara, umuriro umutingito n’ibindi atari mudasobwa, urumva ko nk’ibyo mvuze byo za leta zishobora kubishakisha kandi zikabibona, ndetse zigateganya uburyo bufatika bwo guhangana nabyo.

Ariko na none twagize ibyorezo nka Ebola muri afrika,kandi yatugezeho nyuma tuza kugira ZIKA byari ibyaduka, ariko ntitwigeze duhura n’ibyorezo by’indwara z’ubuhumekero biri ku muvuduko nkuyu nguyu mu gihe cy’ imyaka ijana ishize, kuko iki cyo cyandura vuba vuba, ibicurane bijya gusa nk’ibi bya COVID Isi yagiherukaga mu 1918, Nyamara ibihugu ntabwo byigeze bitekereza ukuntu ibi bicurane byihuta biramutse bigarutse byaba ari icyorezo gikabije kigwiriye Isi.

Uyu munsi noneho navuga ko isi yose yarangije kwandura,nk’ahano muri America ibintu bimeze nabi cyane, ntabwo turebera gusa ku mibare y’abantu bandura, ahubwo turanarebera ku buryo icyorezo cyagiye cyihuta mu gufata abantu. Amahirwe wenda ni uko mu kwezi kwa 6, igihugu kizongera kikamera neza imirimo imwe n’imwe ikongera igatangira gukora, aha twareba wenda iby’ingenzi kurusha ibindi birimo nko guha wenda ububasha urwego rw’abikorera no kugurisha ibigo bya Leta (Privatisation), ariko icyo bisaba ni uko twareba uburyo burambye, ku buryo twareba uko buri wese yaterwa urukingo ku buryo byakorwa ku batuye isi bose kugirango dusubire uko twahoze, iyi virusi itaraza, tudafite ubwoba ngo iki cyorezo wenda cyakongera kikagaruka gutyo gutyo.

Ellen yarongyeye aramubaza, mbese yamuhase ibibazo. Arabaza ati “ urimo kuvuga ko twagira amahirwe mu kwezi kwa 6 tugasubira uko ubuzima bwari bumeze, nyamara kugeza ubu ngubu biravugwa ko umwaka wose ushobora gushira nta rukingo nta n’umuti wa Corona uraboneka, uvuga gute ko twasubira mu buzima busanzwe mu kwezi kwa 6 cg kwa 7?”
Bill gate aranzika ati “ ndumva harakozwe ibishoboka birimo no kugenzura ikibazo uko cyari giteye, hafashwe ingamba zo kubwira abantu ngo bagume mu ngo zabo, uburyo bwo gushakisha abanduye nabwo bwakozwe neza, za leta zikwiye gusaba abaturage ko noneho imirimo imwe n’imwe,yakongera igakomeza n’ubwo bikiri gutekerezwaho neza uburyo iki cyorezo cyahashywa burundu.

Abaturage bazaguma bafite ibyo batemerewe gukora n’ibyo bemerewe gukora, ubu nibwo abantu bazavuga bati ni byiza,abana bacu bashobora kujya ku ishuri cg bakaba baretse, ariko mu byukuri urugendo rukwiye gutangirana n’ibintu bimwe na bimwe bikwiye guhabwa umurongo, za leta zikavuga ziti ibi nibitangire gukora buhoro buhoro, kubera ko abantu noneho barangije kubona imiterere y’icyorezo kandi nabo ubwabo nk’abantu bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kukirwanya, kuburyo wafungura nk’uruganda, ariko ukaba uzi ngo abakozi banjye bashobora gukora bate kandi birinze. Ndahamya y’uko ubu ngubu 95% by’abantu barwaye barimo bavurwa, kandi n’abafite ibibazo by’ubwandu nabo batangiye kugenda baboneka, ku buryo ubu noneho gukomeza akazi byashoboka vuba, hadategerejwe amezi 18 cg se umwaka n’igice byafata ngo urukingo rube rwabonetse , abantu bagakingirwa burundu”

Ellen ati “ wowe n’umugore wawe Melinda gates mwese mbita abagiraneza, kuko mwatanze asaga million 100 z’amadolali yiyongera kuyo mwari musanzwe mutanga mu guhangana n’indwara ku isi, Ese aya ni ayo kwifashishwa mu gukora urwo rukingo no kubona uwo muti wa COVID 19, ku buryo ibyo uvuga ubyizeye ko bizaba?

Bill Gates ati “ ibyo uvuze ni ukuri, foundation yacu dukora byinshi kurusha indi miryango ku isi, mu bijyannye no guhangana n’ibyorezo ku isi, ni muri urwo rwego turajwe ishinga no guhashya iyi CoronaVirus, kandi tuzibanda mu gukora amagerageza mu bihugu bitaratera imbere kuko niho byarushaho kuba bibi cyane, igihe iki cyorezo cyaba kihageranye umuvuduko nkuwo gifite ahandi ku Isi”

Ellen the Generes, ati “ Njyewe ndimo ndakorera ibiganiro mu rugo iwanjye, kandi ni ibintu bitoroshye, ibaze nawe kuba wari usanzwe ufite uruhumbirajana rw’abafana baza kukureba, ariko ubu ngubu mukaba mudashobora kubonana n’ikiganiro ntikigende uko cyakagombye kugenda, ese ubwo urumva byoroshye?
Bill Gate yarasubije ati “ Ndabizi y’uko bitoroshye,ariko nizeye y’uko mu mpeshyi uzaba wasubiye muri studio usanzwe ukoreramo nk’ibisanzwe, kuko icyorezo kizaba cyaragabanutse cyane ku buryo ibintu bizaba birimo kujya ku murongo, ntabwo bizafata gihe kingana n’igisigaye kugirango dukomeze imirimo yacu, ni nayo mpamvu umuryango wacu wemeye gutanga Milioni zisaga ijana kuyo twari dusanzwe dutanga kugirango ubuvuzi bwihute, wenda bizafata igihe runaka kugirango studio zawe zizemo abafana nk’uko bari basanzwe baza, ariko wowe uzasubira mu kazi mu buryo butarambiranye, navuga y’uko ari igihe gito niko mbikeka”

Basoza ikiganiro bagiranaga, Ellen yabajije bwana Bill Gates, ubutumwa bwubaka imitima yagenera ikiremwa muntu muri rusange, aramusubiza ati “ Ubutumwa natanga ni uko ibi ngibi bitatuma dusuzugura n’ikindi cyorezo cyazatugwirira ubutaha, dukwiye guhora turi maso, ku cyorezo gishobora kuza gukurikiraho, iki ni ikintu kibi cyane cyangije ubukungu bwacu,ubuzima bwacu, mbese ni isanganya isi yahuye nayo, turimo kuyibamo twese, tugomba kwitegura bihagije, kandi ntawavuga ko tutazagira ikindi cyorezo kizatukwaho gishobora no kuba kirenze iki mu bukana!”

Icyakora aba bombi basoje basa n’abatera uwrenya, kuko Ellen yasoje agira ati, ni ubwambere mu mateka y’isi Imodoka zibaye nke mu mihanda, ikirere kirakengurutse, nta ndege, inganda nta byotsi zicucumura, hari icyo wabivugaho? bwama Bill Gate n’urwenya rwinshi avuga ko muri gahunda ya Guma mu rugo, ikirere cy’umujyi wa Los Angeles,cyahindutse cyiza mu buryo budasanzwe, Ati “ Nakifuje ko imirimo yose ikorerwa mu rugo nk’uko nawe ubwawe uhakorera ibiganiro, ni ubwa mbere mu mateka ikirere cy’uyu mujyi, umwe mu itangaje muri Leta zunze ubumwe za Amerika usa gutya ku buryo ngo iyi Kovid yatanze n’isomo rikomeye ryo gusukura ikirere.

Usibye abari guhitanwa n’iki cyorezo, muri iki kiganiro cye na Ellen degeneres, bagarutse no ku kibazo cy’ubukungu, abatakaje akazi, abo imishahara yabo yahagaze, hibazwa uko isi izagarukana ubukungu bwayo mu gihe yaba isohotse mu bihe byayishegeshe nk’ibi ngibi. Bill gates yasubije ko bitapfa gushoboka ko ubukungu bwisi guhita busubira ku murongo nyuma y’igihe gito kuko n’inganda ubwazo zafunze imiryango, bityo ko ubu ubukungu bwarindimutse cyane, bityo bizafata igihe kirekire ngo ibintu bisubire ku murongo.

Icyakora n’ubwo aba banyamerika bakoze hasi hejuru, ngo uyu muherwe w’isi atabwe mu mvuto haracyakenewe indi mikono igera ku bihumbi 100 ivuye hirya no hino ku isi, kugirango imiryango yigenga ibe yatanga ikirego kuri Leta zunze ubumwe za Amerika cy’uko hakorwa iperereza njyana muherwe, kuri bill gates na Fondation ye, nti tuzi uko ibi bizarangira, reka tubihange amaso.

Ese mwe hari igishya mwumvisemo ku bimuvugwaho? Hari ibyo mwari musanzwe mubiziho se ngo mubidusangize? Ni ikiganiro “Ibigwi by’ibihangage”, kuri Channel yanyu Ibigwi TV online, twe tugushishikariza gukanda subscribe no gukwirakwiza iki kiganiro. ndi Jerome Munyentwali .





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA