Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Kim Jong Un yaba ari hagati y’urupfu n’umupfumu?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kim Jong Un, niwe Perezida wubatse amateka atavugwaho rumwe mu gihugu cya Korea ya Ruguru. Uyu azwiho kuba atajya atinzamo kwicisha inyundo isazi igihe cyose yaba ayibonyeho ikosa iryo ari ryo ryose, abikora mu kanya nk’ako guhumbya atitaye ku isano bafitanye. Ibi bisobanurwa mu ishusho y’uko mu 2017 yategetse ko Kim Jong-nam, umuvandimwe we, yicwa, kandi byarakozwe. Ubu nawe yaba ageramiwe.

Kuri iyi nshuro, imitima ya bamwe niba atari bose yari yatangiye gutera insigane ku bw’ibyishimo cyangwa se umubabaro, nyuma y’inkuru yasohotse mu binyamakuru bimwe na bimwe birimo TMZ ko, uyu Mugabo yaba yapfuye nyuma yo kumubaga nabi umutima.

Ni ikiganiro “Ibiwgi by’ibihangage”, kuri channel nyanyu Ibigwi TV online, Nje ndi Jerome Munyentwali , reka tuze turambura byinshi kuri uyu mutegetsi wa Korea ya Ruguru, magingo aya ubuzima bwe bushobora kuba buri hagati yo gushimisha abanzi be no kubabaza abamukunda.

Icyakora, ubanza abanzi be ari benshi kandi byanze bikunze baba barangajwe imbere na Lindsey Graham, umwe mu basenateri bazobereye ba USA, wahise atangaza atazuyaje ko byamuhungabanya cyane, igihe yakongera kumva indi nkuru ivuga ko Kim Jong Un atapfuye cg se ngo agirwe igisenzegeri, kidashobora no kwifasha akayiko.

Inkuru dusoma kuri TMZ ifite umutwe ugira uti “ Umunyagitugu wa Koreya ya Ruguru yapfuye, nyuma yo kumubaga nabi umutima

Iyi nkuru yagaragarazaga ko, ibyo iki kinyamakuru cyanditse cyabikuye ku binyamakuru byandikirwa mu bushinwa no mu Buyapani. Iti umuyobozi w’ikirenga, ariko utegekesha igitugu wa Korea ya Ruguru yapfuye, ariko kikanashidikanya nk’ikitigereye ku nkomoko y’inkuru kiti niba atanapfuye, aryamye ku gatanda k’urupfu (death bed) nta n’icyizere ko, aza koroherwa.

Hagati aho , ubushinwa bwihutiye kohereza ikipe kabuhariwe mu buvuzi, ngo bagoboke umukomuniste muturanyi wabo, bamukorere isuzuma rihagije ari nako bagira inama ibyegera by’iki gikomerezwa.

Mwishywa wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa, wibera muri Hong Kong, nawe, atazuyaje yari yamaze gutangaza ko bwana Kim Jong Un yamaze gupfa byarangiye, gusa aya yose yakomeje kuba amakuru ashidikanwaho n’imbaga y’abasaga miliyoni 15 ku rubuga nkoranyambaga Weibo, bakunda kwifashisha hariya I wabo.

Ku rundi ruhande ariko, ikinyamakuru cyo mu Buyapani ko kahamije ko uyu Mugabo yaba yibereye muri VEGETATTIVE STATE nyuma y’uko kumubaga umutima bitagenze neza. Kugira ngo ubyumve neza kuba muri Vegetative State, umurwayi aba ashobora gufungura amaso, akongera akayahombeka nyuma y’igihe runaka, ariko gito. Ashobora kuba yasinzira, akinyeganyeza, ariko hagati aho ubwonko buba bwatakaje ubushobozi bwategeka ururimi gusohora ijwi ngo ryumvikane. Umurwayi uri muri iyi Etat, aba ahumeka, ndetse akanayobora ugutera k’umutima we, aba agifite ubushobozi bwo guhumeka atashyizwe mu dukoresho tumwongerera umwuka, mbese iki ni igihe kibanziriza kuba muri COMA. Aha rero niho Kim Jong Un yaba ari muri iki gihe.

Abaganga b’abahanga bo mu bushinwa ubu bahugiye bikomeye ku buzima bw’iki gihangange nta kureba I ruhande, bavuze ko bwana Kim Jong Un, yaba yarakubise agatuza hasi ubwo yasuraga bimwe mu byaro byo mu gihugu cye, akaba yarakeneraga inyunganirangingo yo mu gatuza, ariko ibi bikaba bitarakozwe mu buryo bwihuse, bityo akaba arizo ngaruka zitumye anagera aho asaturwa agatuza akabagwa umutima, ariko nabwo abaganga be ntibakore neza iki gikorwa, Umutima we wabazwe nabi, byaba ari nabi cyane ku gihangange nka kiriya.

Ibihuha byinshi biragera ku baturage, barajwe ishinga no kubaho cg gupfa kwe, ariko ibyinshi ni ibivuga ko uyu mu gabo ari habi cyane, bimwe twita kuba hagati y’urupfu n’umupfumu.

Ngo mbere y’uko ajyanwa ku iseta n’ubundi hari hashize ibyumweru byinshi atagaragara muri rubanda ameze neza. Hashize icyumweru ndetse kinarenga CNN itangaje ko Kim Jong UN ashobora gucikwa n’ubuzima nyuma y’uko abaganga bamubaze nabi.

Ubushize hari Raport yagejejwe kuri Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika bwana Donald trump, ariko arayirengagiza , iyi Raport yarimo amakuru avuga ko mushiki wa Kimi Jong UN witwa Kim Yo-jong, yaba ari kwitegura gusimbura musaza we, ku buyobozi bw’ikirenga bwa Koreya ya Ruguru, dore ko no mu minsi yabanjye yari aherutse kuzamurwa muntera ahabwa umwanya w’umunyacyubahiro mu buyobozi bwa Korea ya Ruguru.

Senateri wa USA, unafite uburambe muri aka kazi, Lindsey Graham akimara kumva iby’urupfu rwa Kim Jong UN, agombe kuba yitereye mu bicu. Yateruye ati " Korea ya ruguru ni sosiyete ifunzwe , ntabwo niyumviye ibintu ako kanya wenda ngo mbibwirwe n’umuntu uhibereye kuko bidashoboka, ni ibisanzwe abaho barafunzwe , Ariko uko byagenda kose, nababazwa bikomeye no kuba atapfuye, cg ngo abe yagizwe ikimuga ku rwego rwo hejuru, kuko inkuru nk’iyi ikomeye ntiyatugereraho ubusa, na cyane ko yabashije gutoroka sosiyete nkiriya ifunzwe n’umunyagitugu. Hariya abantu bameze nk’abibera mu mwobo rwose, ubusanzwe si mu gihugu, n’uko cyiswe nyine koreya ya ruguru”

Yunzemo ati " Ndabyizeye neza ko yapfuye by’ukuri cg yagizwe igitabwenge burundu, bigenze bityo, abanyakoreya ya ruguru bamaze igihe kinini mu kababaro baba babohowe ku ngoyi”

Nk’ibisanzwe buri tariki 25 z’ukwa 4, buri mwaka hizihizwa isabukuru y’inshuro runaka igisirikare cya koreya ya ruguru (Korean People’s Army) cyashingiweho, hari mu mwaka 1932, ni igikorwa kirangwa n’akarasisi k’ingabo gakaze ku buryo Kim Jong UN abaye ari muzima atabura kuhaboneka.

Bityo kuba kuri uyu wa 6, ibi birori byarabaye Kim Jong Un ntahaboneke n’ikipe ye, hari abahamya ko nta kabuza uyu mugabo amerewe nabi cyane hafi gupfa. Inkuru ya TMZ ni uko yasojwe, ariko n’ibindi binyamakuru nka Dailly mail byagarutse kuri ibi biri mo kuvugwa.

Kim Jong UN ni muntu ki ?

Amazina ni Kim Jong-un afite n’akabyiniriro HANJA, umwaka yavutseho ushidkanwaho, hamwe uzasanga bandika ko yavutse ku itariki 8 z’ukwa mbere 1983 abandi mu 1984 ariko ukwezi n’amatariki yo ntibihinduka. Yabaye umuyobozi wa koreya ya ruguru ubwo yari agize imyaka 37 cg 38 nk’uko itariki y’amavuko ye itavugwaho rumwe.

Ni we muntu mu bantu bakomeye utangwaho ibisobanuro binyuranye ku itariki ye y’amavuko, nk’ubu bamwe mu bayobozi muri Koreya ya Ruguru n’ibinyamakuru bya Leta yabo, bemeje ko yavutse kuya 8 z’ukwa mbere, 1982, ariko serivisi z’ubutasi za Koreya y’Epfo zo zivuga ko yavutse mu 1983.

Hari n’abahamya ko umunsi w’ivuka rya Kim Jong UN, ryahindaguwe ku bw’impamvu z’ababyeyi be, bamwe bati hemejwe ko yavutse mu 1982 kuko sekuru we Kim Il-sung aribwo yari yujuje imyaka 70 avutse ,ngo uyu mwaka wanahuriranye kandi n’imyaka 40 se umubyara Kim Jong-il yari amaze ageze ku isi.

Na none ariko ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere ry’ubukungu US Treasury Department cyo cyatangaje ko itariki y’amavuko ya Kim Jong-un ari iya 8 z’ukwa 1, 1984, iyi ni nayo yashimangiwe n’ikirangirire mu mukino wa Basket Dennis Rodman kuko ngo ubwo bahuriraga muri Korea ya Ruguru hari mu 2013 kandi icyo gihe yari yujuje imyaka 30.

Aho yize hose cyane cyane mu bigo by’amashuli y’indimi mpuzamahanga mu busuwisi, bahamya ko KIM JONg UN yari umuhungu ubyibushye, uri Timide ( cg se Igistima), ngo yakundaga umukino wa Basket, ariko agashimishwa no kubona bawukina , kuko we Atari intyoza muri wo, ibi ngo byatumaga asiba ishuli kenshi akajya kwirebera aho abandi bakinira basket. Buriya ngo yakundaga kureba imikino y’ishyirahamwe ry’abanyamerika ry’umukino wa Basket (NBA), ariko by’umwihariko ngo yafanaga by’agahebuzo Michael Jordan ku buryo yamaraga n’umwanya munini afashe ikaramu y’igiti amushushanya.

Kim yafanaga kandi Jacky Chan, mu bijyanye na Film, Kim Jong Un, yatinyaga akanagendera kure abakobwa n’igitsina gore icyo ari cyo cyose, kandi ngo usibye kuba yarabaye Perezida, buriya ngo muri kamere ye ntiyakundaga kwigaragaza nk’umuntu ukunda Politiki.

Bwana Kim Jong UN, afite impamyabumenyi 2 harimo iy’ubugenge ( Physics) yakuye muri kaminuza zitiriwe sekuru we. Izo ni Kim Il-sung University, n’iya gisirikare yakuye muri Kim Il-sung Military University.

Nyuma y’umwaka 1 amaze kuba Perezida wa Koreya mu 2012 yahise anatorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi, ryitwa iry’abakozi b’abanyakoreya, Workers’ Party of Korea yarariyoboye kugeza mu 2016.

Kim Jong UN ni umhungu wa 2 wa Kim Jong il mu bana 3 yabyaranye na Ko Yong-hui akurikirwa na Mushiki we 1 Kim Yo-jong, unugwanugwa kuba azamusimbura ku butegetsi. Naho mukuru we witwa Kim Jong-chul, ntibimushishikaje. Sekuru we Kim Il-sung, niwe washyizeho leta ya mbere ya koreya ya Ruguru mu 1948 aranayiyobora kugeza apfuye mu 1994.

Muri make ubuyobozi bwo muri Koreya ya Ruguru ni uruhererekane rw’abagize umuryango umwe ni nako byagendekeye KIM Jong UN kuko nawe yasimbuye se amaze kwitaba Imana mu 2011, uyu se wa Kim Jong Un, yabaye umukuru w’iki gihugu kidacana uwaka na Leta zunze ubumwe za amerika ahereye mu mwaka wa 1994 ageza mu 2011 ubwo yavanwaga ku butegetsi n’urupfu.

Ibitendo bya KIM JONg UN, byatangiye kwigaragaza 2010, abanyakoreya bashimangira ko yujuje ibisabwa byose ngo abe yasimbura se ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Se akimara gupfa Television y’igihugu yahise itangaza ko uyu musore wari ukiri muto ari igihangage kandi ko asimbuye Se wari umaze gupfa.

Kim Jong UN afite ububasha mu gihugu ayoboye, ku rwego udashobora kwiyumvisha , kuko Kuva ubwo rayi amaze kuba Perezida, yahise anayobora ishyaka riri ku butegetsi, aribera Chairman, ni chairman kandi wa Komisiyo y’igisirikare, (Central Military Commission), ni Chairman wa komisiyo ishinzwe ibibazo by’igihugu (Chairman of the State Affairs Commission) , bwana Kim Jong Un ni umugaba w’ikirenga w’ingabo za Korea ya Ruguru, ni we wa nyuma ufata icyemezo ku gikwiriye gukorwa n’ikidakwiriye gukorwa ku butaka bw’iki gihugu, ikindi kandi ni Marchal mu ngabo ze, iri Peti yarishyizweho ku itariki 18 z’ukwa 7, 2012. Bishimangira bidasubirwaho ko ariwe gaheza mu ngabo za Koreya ya Ruguru (Ni Kibamba) ubundi hariya mu gihugu cye mbere yo kumuvuga, babanza ijambo “ Marchal KIM JONG UN, cg se “Dear Respected”

Mu mayobera abera hariya kwa Kim Jong UN, ni uko isi yose izi ko uyu mugabo ari urugero rwiza rw’umunyagitugu kabombo, ntashobora kureka ngo amatora yaho akorerwe mu mucyo no bwisanzure, ugerageje kunenga Leta akuriye wese ahita yicwa, keretse abaye abarizwa hanze y’ubutaka uyu mutegetsi afiteho kontolole.

Itangazamakuru ryaho ntiryigenga , ritangaza imbyo leta yacishijemo amaso gusa (Mbese Leta niyo Chief editor waryo muri make). Hariya Ruguru, murandasi yaho ntushobora kuyikoresha Leta itaguhaye ijambo banga (Pass word). Nta bwisanzure bw’amadini buhaba.

Muri Koreya ya Ruguru bimwe byo kuvuga ngo icyaha ni gatozi (Kuvuga ko uhanwa ari nyiri ugukora icyaha) ntibibayo, ni ukuvuga ngo niba umwe mubo mu muryango wawe akoze icyaha, umuryango wose ukomokamo urahanwa, niba uri uwo kwica, wicwanwa nab’umuryango wawe bose (collective punishment). Kwa Kim Jong UN, hafungiye amamilioni y’abantu ndetse andi ma milioni yarishwe mu buryo utabasha gusobanurira mu genzi wawe.

Magingo aya nta banga ririmo , nta n’icyo guhisha gihari n’umuryango w’abibumbye urabizi neza ko abanyakorera ya Ruguru babayeho nabi, bakorerwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu ku kigero kiri Hejuru y’ibindi bihugu byose.

Muri make umuturage wo muri Koreya ya Ruguru nta kintu na kimwe yajya ahirengeye ngo avuge ngo acyigengaho, n’urwara rwo ku rutoki rwe acunze nabi bamubaza impamvu aruca atabajije leta.

Ubukungu bwa koreya ya Ruguru bucungwa gusa na leta, ndetse umuturage waho ntiyemerewe gukorana ubushabitsi n’undi wese mu gihe yaba akomoka hanze y’iki gihugu.

Kim Jong UN yishe bande?

Mu 2012, Kim Jong UN yishe Kim Chol wari ministiri w’ingabo wungirije, uyu yarashwe igisasu kinini gisohoka mu munwe w’ikibunda kinini cya mortier .
Muri uyu mwaka hishwe kandi Ri Yong-ho wari umukuru w’inama y’abajenerali mu ngabo za Korea, Kim Jong UN yanishe Ri Kwang-gon, wari guverineri wa bank nkuru ya Korea ya ruguru.
Kuya 12 z’ukwa 12 2013, Kim Jong UN yatanze itegeko nako yaciye iteka ko nyirarume Jang Song-thaek yicwa kandi birakorwa , uyu wari umuyoyobozi wungirije wa komisiyo y’ubwirinzi ya Korea, yishwe arashwe urufaya rw’amasasu bikozwe n’ingabo nyinshi z’abarashi kabuhariwe, nyuma yo gushinjwa ubugambanyi, nk’uko twabivuze haruguru kandi n’umuryango wa Jang warishwe mu rwego rwo kumuhanagurana n’abamukomokaho bose, aha hishwemo abana be, abuzukuru be, mushiki we witwa Jang Kye-sun n’umugabo we , bishywa be, n’abandi bafite icyo bapfana barahatikiriye, Ibi byose byakozwe mu cyiswe (Extensive executions).
Hishwe kandi Ri Ryong-ha wafashaga Jang Song Thaek mu mirimo ye, usibye ko uyu yari anungirije ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi y’ishyaka riri ku butegetsi, uyu yanakurikijwe mugenzi we Jang Su-gil.
Mu 2015, Uyu munyagitugu yishe Choe Yong-gon wari ministiri wungirije w’imyubakire n’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi.

Kim Jong UN kandi yishe ambasaderi w’iki gihugu muri Cuba witwa Jon Yong-jin, yakurikiwe na Ambasaderi w’iki gihugu muri Malaysia Jang Yong-chol.
Akimara kubica, ikinyamakuru cya Leta cyatanze imburo ko igisirikare cya Korea ya ruguru kitazihanganira umuntu wese uziha gusuzugura itegeko ritanzwe na komando w’ikirenga w’ingabo z’igihugu ( Marchal Kim Jong Un) .

Ku bw’iyo mpamvu mu 2014, bwana O Sang-hon wari umwungiriza wa minisitre w’umutekano w’abaturage yishwe arashishijwe ikibunda gicira umuriro mu mwanya w’amasasu, nyuma yo gutahurwaho ko yari ashigikiye ibitekerezo bya nyirarume wa Kim Jong UN, ariwe Jang Song-taek wari wamaze kwicwa mbere, agakurikizwa abamukomokaho.

Birazwi ko kandi Kim Jong Un yategetse ko umuvandimwe we Kim Jong-nam, bahuje Se ubabyara yicwa, iki gikorwa cyabereye muri Malaysia mu kwa 2 tariki 13, 2017. Abantu 4 bamugabyeho igitero bakanamuhitana, ako kanya bavuye aho ubu bwicanyi bwabereye ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur International Airport, muri Malaysia barinda bagera ku kibuga cy’indege I Pyongyang nta muntu ubahagaritse, gusa hari bamwe bafashwe nyuma baza kurekurwa.

Nawe yagabweho ibitero

Yishe benshi mu banyakoreya, baba bo mu masano ye ya hafi, aba kure n’abandi baturage bazanzwe, ibi ariko ni nako bizamura umujinya mu banya Koreya ya Ruguru, bityo, nawe agenda asimbuka imitego ya hato na hato.
Mu 2014, hashize imyaka 2, byatangajwe ko mu w’2012, imbunda yo mu bwoko bwa mashine gun, yavumbuwe mu giti cyo mu bwoko bwa Juniper ahazwi nko mu gace ka Ryugye ong won, hafi neza n’umuhanda Kim Jong Un yari agiye kunyuramo, iki cyafashwe nk’igitero ryari cyateguwe cyo kumuhitana.

Mu 2017 guverinoma ya Korea ya Ruguru , yatangaje ko CIA ( Central Intelligence Agency y’abanyamerika na NIS (National Intelligence Service ) y’abanyakoreya yepfo, bakodesheje umunya korea ya ruguru, wakoraga akazi ko gusarura amashyamba mu burusia (Lumberjack) kugirango azabafashe guhitana perezida Kim Jong Un, yifashishije intwaro z’ubumara ("biochemical weapon") ku buryo ngo nyuma yo kumutera ubwo bumara yagombaga kuzapfa nyuma y’amezi make. Korea ya Ruguru yarahiriye ko izakurikirana buri wese wagize uruhare muri ibi bitero byaburijwemo

Intwaro za Kirimbuzi

Ku buyobozi bwa Kim Jong-un, Korea ya ruguru yakajije umurego mu gukora no kwibikaho ibitwaro bya Kirimbuzi biremereye , yakunze kugerageza ituritswa ryabyo mu bice byegereye inyanja.
Amageragezwa y’ibi bisasu yakozwe mu kwa 2, 2013, mu kwa mbere n’ukwa 9 mu mu 2016, ndetse no mukwa 9 ko mu 2017, aha hose ibisasu byo mu bwoko bwa misile 80 byaraturikijwe mu buryo bw’igeragezwa.

Mu nama yaguye y’ishyaka Workers’ Party of Korera yabaye kuwa 31 zukwa 3 mu 2013, Kim Jong Un yavuze ko korea igomba kuzamura igipimo cy’ ubukungu bwayo ariko bugashingira ahanini ku kubaka inganda zitunganya ibitwaro bya Kilimbuzi.

Muri make icyizere cy’uburinzi bwose Korea ya ruguru na perezida wayo Kim Jong UN bavuga ko bafite , gishingiye ku kuba bazi neza ko iki gihugu cyibitseho ibitwaro bya kirimbuzi. Ngo ni nabyo buriya Kim jong Un yirata ko akesha amaramuko no kuramba ku butegetsi bwe, mbese ntawe ushobora kumutandukanya nabyo, azi ko yahita arangira.

Mu nama y’ishyaka yo mu 2017, Kim Jong Un yabwiye abanyamuryango ko Korea idateganya gushora intambara ku gihugu icyo ari cyo cyose, yifashishije ibi bitwaro, ariko ngo nyir’ibyago ni uzagaba igitero kuri Korea, yifashishije iza kirimbuzi mu rwego rwo guhungabanya ubusugire bw’igihugu cye.

Ati “Murabizi twigeze gucecekesha USA, ubwo yahirahiraga ishaka kutugabaho ibitero yifashishije intwaro za kirimbuzi” ati “ umuryango wanjye wahinduye korea ya Ruguru igihugu kitavogerwa kubwo kuba twibitseho ingufu za kirimbuzi zihambaye, kandi tukaba twiteguye kwivuna umwanzi wese watugabaho ibitero yifashishije bombe atomique ndetse yewe na bomb a hydrogene. Ibi bituma dutinyika mu ruhando mpuzamahanga”

Mu kwa 1 2018,honyine Korea ya Ruguru yakoze ibitwaro bya kirimbuzi biri hagati ya 15 na 60, birimo na bya bomb a Hydrogene, muribyo harimo ikibombe cyahawe izina rya Hwasong-15 gifite ubushobozi bwo kurasa ahantu ahariho hose ku butaka bwa USA.

Kubera kuyitinya USA zakunze guhora zihindagura uruhererekane rw’ibihano kuri Korea ya ruguru kubera icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi no kubigerageza
Icyakora nubwo bitacanaga uwaka Kuya 12 zukwa 7 2018, Kim Jong UN na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump bahuriye muri Singapore baganira kuri gahunda ya Koreya ya ruguru yo kwihaza mu bitwaro bya Kirimbuzi. Ni umuhuro w’amateka, ni nabwo byari bibaye ko abakuru b’ibihugu byombi bidacana uwaka bicarana ku meza y’ibiganiro.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA