Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Umusore yiturikirijeho igisasu kwa Nayinzira



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umusore utaramenyekana yiturikirijeho igisasu I Remera mu mujyi wa Kigali. Polisi y’u Rwanda, RIB n’abavuzi bamaze kugera aho byabereye.

Ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo iki kibazo yabereye ahitwa kwa Nayinzira mu Izindiro urenze ku cyapa cy’imodoka. Ni ahantu hari Salon de Coiffure. Bamwe mu batangabuhamya, babwiye umunyamakuru wa Igihe ko hari umusore waje arababaza ati “iki murakizi?”. Ngo icyo gihe yaberekaga Grenade ariko ayiberekera ku ruhande ari no kuyifungura.

Hari amakuru avuga ko uyu musore witurikije yitwa Eric, ngo yari afitanye ikibazo na nyiri isaro gusa ngo ntabwo icyo kibazo kiramenyekana. Umwe mubari aho iki kibazo cyabereye yavuze ko hari abakomeretse.

Umwe mu bari muri iyo saloon yahise amusanga ashaka amufata kugira ngo atayibatera, hanyuma ihita imushwanyukana arapfa.

Uri aho iki kibazo cyatangaje ko ubu hashyizwe ibirango bigaragaza ko hari gukorerwa iperereza ku buryo nta muntu wemerewe kuhanyura.

Abaturage bavuga ko uyu muntu witurikije bari basanze bamubona ndetse ngo yari umukiriya w’iyi saro yiturikirijemo.

Umwe mu bogosha muri saro avuga ko uwinjiranye iyi grenade yamaze kuyifungura itangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane icyo kintu ihita imuturikana mu gihe bari bagiye kumusohora. Muri iyi Salon de Coifure kandi harimo abantu benshi barimo biyogoshesha. Bamwe bakomeretse, ariko byoroheje.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA