Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Urukiko rwemeje ko umunyamakuru uzwi nka Cyuma Hassan afungwa byagateganyo iminsi 30



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Igikorwa cyo gusoma uru rubanza cyabereye mu cyumba cy’urukiko rwibanze rwa Kacyiru,ku isaa 2h37. Niyonzenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan na mugenzi we Komezusenge Fidele, bakurikiranweho ibyaha 3 birimo n’icyo kwiyitirira umurimo w’itangazamakuru kandi ngo batawukora.

Aba bombi bafashwe n’inzego z’umutekano kuwa gatatu tariki 15 04 2020, mu gihe ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid 19 Leta y’u Rwanda yari yafashe zari zirimbanyije hashakishwa uburyo bwose bushoboka hahashywamo iki cyorezo.

Icyo gihe, kuva mu rugo ntibyari byemewe haba ku muntu ugenda n’amaguru cyangwa se ugenda n’ikinyabiziga cye, keretse igihe umuntu cyangwa se icyo kinyabiziga gisohotse cyahawe uruhushya kubw’impamvu zumvikana kandi zihutirwa.

Icyakora ku ikubitiro , ubwo izi ngamba zafatwaga, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yari yatangaje ko abanyamakuru ari ab’ingenzi bagomba gufasha Leta mu gukomeza gushishikariza abantu uburyo bwo kucyirinda.

Ibi bisa nk’aho umurimo w’itangazamakuru wo wari wemerewe gukorwa n’ubwo bidakuraho ko Umunyamakuru yagombaga kugenda atanga ibisobanuro by’impamvu asohotse mu gihe bibaye ngombwa ko inzego z’umutekano zimubaza.

Ni muri urwo rwego Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yasohokanye n’umushoferi we berekeza mu kazi k’itangazamakuru. Baje gutabwa muri yombi, ngo babanza gushyamirana n’inzego z’umutekano nk’uko ubushinjacyaha bwbiregeye urukiko.

Bityo bimwe mu byaha bakurikiranweho birimo, Gushyamirana n’inzego z’umutekano, Kwiyitirira urwego rw’umurimo badakora kuko ngo yaba Niyonsenga Dieudonne na Komezusenge Fidele basanganwe amakarita y’itangazamakuru atemewe kuko ngo atatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha arirwo RMC (Rwanda Media Commision), Bakurikiranweho kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwatanze impamvu zinyuranye kandi zikomeye zituma ababurana bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo. Mu kwiregura, Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko atiyitiriye umwuga adakora kuko ngo afite impamyabushobozi/Bumenyi y’itangazamakuru (Certificate) kandi ngo akaba afite n’uburambe mu kazi bw’aho yanyuze hose akora uyu mwuga harimo no mu kigo cy’igihugu ry’itangamakuru RBA, Kuri Radio y’abaturage ya Musanze.

Yemeye ko ariwe wakoze ikarita y’itangazamkuru yahaye bwana Komezusenge Fidele bafatanywe amutwaye, ariko ahakana ko atigeze asagarira inzego z’umutekano, ahubwo ko arizo zamusagariye, zimubuza kujya mu kazi ke n’uwari amutwaye.

Dieudonne yabwiye urukiko ko ikompanyi ya ISHEMA TV yanditswe kandi ifite n’icyangombwa (Cerificate) gitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB. Icyakora aha, urukiko rusanga kuba yanditswe muri RDB bitamuha uruhushya rwo kuyikoresha nk’ikigo cy’itangazamakuru mu gihe yaba adafite uruhushya rutangwa n’inzego zireberera umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda na RMC irimo.

Urukiko rusanga ibyo Niyonsenga Dieudonne yakoze bihabanye n’ingingo ya 2 y’itegeko rigenga umwuga w’itangamakuru ku butaka bw’u Rwanda.

Baburana, umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne yari yasabye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ngo anafite ikibazo cy’uburwayi, naho Komezusenge Fidele we asaba kurekurwa kuko ngo adashobora gutoroka ubutabera ku bw’impamvu zo kuba anafite umuryango agomba kwitaho.

Hagati aho urukiko rusanga impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zumvikana kandi zikaba zikomeye koko, ku buryo bagomba gukurikiranwaho ibyaha bakekwaho bafunzwe.

Izi mpamvu zashingiweho maze urukuko rutesha agaciro ingwate bwana Niyonsenga Dieudonne yatanze, ndetse rutegeka ko uyu Munyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan na mugenzi we Komezusenge Fidele baregwa hamwe ibyaha 3 birimo kwiyitirira umwuga w’itangamakuru badakora, inyandiko mpimbano no gushyamirana n’inzego zishinzwe umutekano, bafungwa by’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 30.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA