Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kabuga Felisiyani wari warahinduye umwirondoro yatawe muri yombi, akurikiranweho uruhare muri Jenoside



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa gatandatu Urwego rwa Simbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien yatawe muri yombi, ni umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi mu bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bakidegembya.

Kabuga Felicien yafatiwe i Paris mu Bufaransa. Amakuru atangwa n’Urwego rwasimbuye urukiko rwa Arusha yemeza ko Felician Kabuga yafashwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 16, Gicurasi, 2020.

Umuyobozi wa ruriya rwego witwa Serge Brammertz yanditse ati: “Gufatwa kwa Kabuga Felicien byibutse abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko na bo bazafatwa uko bizagenda kose.”

Yakomeje agira ati “Nubwo hari hashize imyaka 26 ashakishwa, ubu Kabuga yafashwe. Dukomeje kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi twihanganisha abayirokotse.”

Serge Brammertz avuga ko kuba Kabuga yafashwe byerekana imikoranire y’Umuryango Mpuzamahanga, ndetse avuga ko ashimira UN ko yakomeje gushyira ho urwego rusimbura Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatwe aho bari hose.

Ati “Ndashimira u Bufaransa kubera umuhate wabwo mu gukurikirana Kabuga Felicien , ariko ndashimira by’umwihariko ishami ry’iki gihugu rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bufaransa.”

Yashimye kandi imikoranire hagati y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi Mpuzamahanga na Polisi y’ibihugu by’u Burayi.

Ngo imikoranire yabo ni yo yatumye uyu mugabo Kabuga afatwa.

Impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felicien zatanzwe muri 1997 n’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, Tanzania rumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA