Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MENYA BYINSHI KU NDWARA YA CLUBFOOT N’UBURYO WAYIRINDA



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Taliki ya 3 Kamena ni umunsi wahariwe kuzirikana ubumuga buvukanwa bwitwa Clubfoot ku isi hose. Muri uyu mwaka wa 2020 uyu munsi uhuriranye n’ibihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19. Mu Rwanda ku bufatanye busanzwe bwa Hope Walks na Minisiteri y’Ubuzima hazakorwa ibikorwa byo kwita ku bana bavukanye ubumuga bw’ibirenge bahabwa ubuvuzi n’abaganga babihuguriwe kandi imiryango yabo ihabwa inyigisho zo kwita kuri aba bana zitangwa n’abaganga ndetse n’abajyanama b’ababyeyi. Hazakorwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga kuri clubfoot.

Ku isi hari amoko menshi y’ubumuga bw’ingingo. Muri bwo harimo ubufata ibirenge bwitwa Clubfoot mu rurimi rw’icyongereza cyangwa se Pied bots mu gifaransa.Ubushakashatzi bugaragaza ko abana1-2 ku bana 1000 bavutse ari bazima bavukana ubu bumuga.

Mu Rwanda hari Porogaramu ishinzwe ubuvuzi bwa Clubfoot ifashwa n’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta witwa HOPE WALKS kubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, twaganiriye nabo batubwira byimbitse kuri ubwo bumuga buvurwa bugakira. Kuva iyi porogaramu itangiye muri 2009, hamaze kuvurwa abana bafite ubu bumuga bagera kuri 6,077 iyi mibare igenda yiyongera uko tugenda twakira abandi bana.

Clubfoot ni ubumuga bw’ibirenge byombi cyangwa se ikerenge kimwe. Buravukanwa , bugatera ikirenge kwihina kireba hagati ndetse no hasi.

Kugeza uyu munsi ubushakashatsi ntago bwari bwabasha kwerekana impamvu itera ubu bumuga. Ariko bwerekanye ko ubu bumuga bushobora kuba karande mu muryango. Ikindi nuko Clubfoot ishobora kuba yabaho itewe n’ubundi burwayi bwafashe izindi ngingo : urugero ni nk’indwara bita Spina Bifida ifata uruti rw’umugongo.

Ese Clubfoot iravurwa?

Karabufutu iravurwa igakira neza cyane. Umwana uvukanye ubwo bumuga atangira kuvurwa afite iminsi 8, iyo yivuje hakiri kare akira vuba ndetse kwivuza bikamuhendukira. Kuko iyo aje acyerewe hari igihe bisabako yazabagwa kugirango ikirenge cye kimere neza.

Ese hari uburyo bwo kuyivura umuntu atabazwe?

Umwana ukiri muto avurwa hakoreshejwe uburyo bwitwa PONSETI. Ubu buryo bugizwe ni ibyiciro bitatu; gushyiraho isima, tenotomi ndetse no kwambara udukweto.

ISIMA: Ishyirwaho buri cyumweru mu gihe kingana n’ibyumweru 6 kugeza ku 8 bitewe n’uko uburwayi buteye ndetse n’uburyo umubyeyi yubahiriza amabwiriza ahabwa na muganga.
TENOTOMI: Ni uburyo bakata agatsi ko kukirenge inyuma hejuru y’agatsitsino kugirango umwana azabashe gukandagiza ikirenge neza kitareba hasi.
UDUKWETO: Ni udukweto twabugenewe umwana yambara nyuma yo gushyirwaho isima ndetse na tenotomi , mbese ikirenge kimaze kumera neza, gihagaze neza . Utu dukweto rero turinda ko ikirenge cyasubirana ubumuga nyuma yokugikosora.
Mukuvura Clubfoot ntibisaba ko umwana ashyirwa mu bitaro ahubwo yivuza ataha.


Umwana uri kuvurwa Karabufutu

Ni ayahe mavuriro akorana na Hope Walks mu kuvura Clubfoot?

Kugeza ubu amavuriro akorana na HW mu kuvura clubfoot mu Rwanda ni 13, Buri ntara igiye ifite nibura ibitaro bitatu biyivura;
Intara y’uburasirazuba : ibitaro by’ I Gahini, Nyamata na Rilima
Intara y’amajyepfo: Ibitaro bya Kabgayi, CHUB na HVP Gatagara
Intara y’uburengerazuba: Ibitaro bya Gihundwe, Kibuye na Gisenyi
Intara y’amajyaruguru: Ibitaro bya Ruhengeri,
Umujyi wa Kigali: Ibitaro bya Masaka, Gikondo na Muhima





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA