Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO : Udukoryo 3 tutazibagirana kuri Perezida Nkurunziza atarapfa, IBIGWI N’IBIHANGAGE



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Pierre Nkurunziza, yavuztes kuya 18 zukwa 12 1964 yavukiye I Ngozi apfa ejo bundi kuya 8 zukwa 6 2020 yapfiriye mu bitaro bya Karuzi,kandi apfuye akiri perezida w’igihugu cy’uburundi n’ubwo yari hafi guhererekanya aubutegetsi n’uwari aherutse gutsinda amatora.

Umwite Pierre Nkurunziza, Peter Nkurunziza yose ni amazina yajyanishwaga nawe, uyu yayoboye itsinda ry’abaturage bo mu bwoko bw’abahutu bitwaje intwaro mu gihe cy’intamabara y’uburundi, yari umunyamuryango w’inama y’igihugu igamije kurengera ukwishyira ukizana kwa muntu mu Burundi, iyi ikaba yari inashamikiyeho ingabo zigamije kurengera uko kwishyira ukizana.Conseil national pour la défense de la démocratie-Forces pour la défense de la démocratie (CNDD-FDD),yaje gutorerwa kuyobora uburundi bwa mbere mu 2005, yongera gutorerwa indi manda mu 2010 no mu 2015 ariko aha ho havutse impaka ndende tuza kugarukaho.

Reka tugaruke ku buto bwe, uyu Mugabo tuvugaho utakibarizwa ku isi y’abazima yavutse kuri se w’Umuhutu na nyina w’umututsi nk’uko aya moko mu gihugu cy’abababanyi bo bakiyaha agaciro.

Ise witwaga Eustache Ngabisha, yigeze ku ba komiseri wa arondisoma cg se ushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu ntara ya ngozi ari naho bari batuye.

Mu mwaka w’1965, se yaje gutorerwa kuba ugize inteko iishinga amategeko mu bwami bw’uburundi bwari buyobowe n’umwami Mwambutsa IV Bangiricenge. Uyu mugabo yaje kwicwa mu mwaka 1972, mu bwicanyi bwibasiye abahutu icyo gihe bugahitana abagera ku 100 000 mu gihe cy’ibyumweru bike bwamaze.

Icyo gihe Pierre cg se Peter Nkurunziza yari afite imyaka 8 gusa, yaje gukurira muri karitsiye yari ituwemo n’abantu bo mu bwoko buvangavanze bw’abahutu n’abatutsi bari barabashije kurenga imbibe zo kwivangura hashingiwe ku bwicanyi bwadutse mu myaka y’1990.

Yakuze akunda siporo ku kigero kirenze icyo wiyumvisha, byatumye ahabwa akabyiniriro ka Black Panther kubera uburyo yahoraga ashishikajwe no kwifatanya na muvoma z’abirabura bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika baharaniraga uburenganzira bwabo. Kubwo gukunda sport yahoraga yifuza kuzaba umusirikare, ariko kubwo gukunda sport mu 1991 yabanje kuyigisha muri kaminuza y’Uburundi

Yabaye inyeshyamba ya rutura
Hari abamubona rimwe na rimwe mu mafoto y’abambaye imyenda ya gisirikare, bakibaza aho yakoreye igisirikare bikabayobera, kuko nta peti rzwi bamuziho, Pierre Nkuruniza , mu 1995, yahizwe n’abicanyi mu buryo bukomeye, icyo gihe yahise yinjira mu mutwe w’abitwaje intwaro ( Inyeshyamba) za FDD (Forces de défense de la démocratie), uyu mutwe wari umaze imyaka 2 ushinzwe nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye rwabaye kuya 21 11 1993 , uyu niwe wari ubaye Perezida wa mbere w’uburundi wakomokaga mu bwoko bw’abahutu.

Amaze igihe gito yifatanyije nizo nyeshyamba yagabweho igitero gikomeye ntiyapfa ariko arakomereka bikomeye, Kuva ubwo yahise yiyegurira Yesu nkumwami n’umukiza ndetse anabifahwamo n’umugore we kuko nawe yari umurokore wamaramaje kandi we byari amahire ko yanakoranaga n’insengero zikomeye zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Australie, aba bakaba baranateraga inkunga ibikorwa byabo mu buryo bw’amafaranga

Mu 1996, Pierre Nkurunziza yakatiwe igihano cy’urupfu adahari, Igihano yahawe n’ubutabera bw’uburundi ashinjwa gutega ibisasu bituritsa burende ibi bikaba byarahitanye ibinyacumi by’ibihumbi by’abaturage mu mujyi mukuru wa Bujumbura mu 1995.
Peter Nkurunziza yazamutse mu ntera anabifashijwemo na Hussein Radjabu, bituma mu mwaka wa 2001 ayobora umutwe w’ingabo z’inyeshyamba FDD
Nkurunziza n’ingabo ze za FDD banze gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha yari agamije guhosha intambara, aya masezerano yasinywe mu mwaka w’2000 hagati y’abari ku butegetsi I Burundi n’amashyaka ataravugaga nabwo, aya mazezerano yatumye intambara irangira.

Mu kwa 12 2002, Peter Nkurunziza yasinye amasezerano hagati ye na Majoro Petero Buyoya wayoboraga uburundi, amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe I Arusha,ariko ntibyakuyeho ko abarwanyi ba FDD bakomeza intambara n’ingabo za Leta.

Nyuma y’igitekerezo cy’abari abakuru b’ibihugu byo mu karere perezida w’uburundi wari ugezweho Domitien Ndayizeye na nkurunziza barumvikanye andi masezerano y’amahoro y’I Pretiria muri Afrika yepfo, amasezerano yashyizweho umukono mu wa 11 2003, humvikanwa ugusaranganya ubutegetsi, kuvanga ingabo no gusaranganya ubukungu hashingiwe ku moko yo mu Burundi

Nguko uko abari ingabo za FDD bahise bahinduka umutwe wa Politiki: CNDD-FDD cg se le Conseil national pour la défense de la démocratie-Forces pour la défense de la démocratie hagati aho Nkurunziza yawuhagarariye by’agateganyo anagirwa Ministre w’imiyoborere myiza n’ubugenzuzi bukuru bwa Leta

Uko yaje kuba Perezida w’uburundi mu gihe cy’imyaka 15 yose ishize.

Kuya 4 z’ukwa 7 2005 CNDD-FDD yatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’uburundi bituma ku itariki 19 z’ukwa 8 2005 ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepute nuwa senat baricaye batora Peter Nkurunziza nka perezida w’igihugu muri manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshu imwe gusa, bagize inteko ishingamategeko bagera ku 162, 9 baramwanga, 2 barifata, aba atsinze atyo.
Yarahiriye izi nshingano kuya 26 z’ukwa 8 2005.Guhera icyo gihe uburundi bwinjiye mu gihe cy’amahoro kidashidikanywaho

Kuya 24 z’ukwa 4 2010, Inama idasanzwe y’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD yemeje Peter Nkrunziza nk’imukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu muri Mandat ya 2 mu matora yari ateganyijwe kuya 28 z’ukwa 7 2010.

Amashyaka yari akakomeye ataravugaga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yanze gutanga abakandida bayo muri ayo matora, ndetse ubwo yabaga abat=rwanya ubutegetsi bavuze ko amatora yabaye mo uburiganya buteye ubwoba. Nyamara CNDD-DD yo yahamije ko amatora yabaye mu mucyo kandi ko hakurikijwe amahame n’mategeko mpuzamahnga agenga amatora, nk’uko n’indorerezi z’umuryango w’ubumwe bw’uburayi zabyemeje.

Icyo ukwiriye kumenya aha ngaha ni uko muri aya matora perezida Peter Nkurunziza yari umukandida rukumbi wari uyahanganyemo, yari uwa mbere akaba n’uwa 2 mubo bari bahanganye hhh. Menya kandi ko ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byabaga habaye imvururu zikomeye bamwe barapfa abandi benshi mu bamurwanya batabwa mu yombi karahava. Nkurunziza yaratowe ku kigero cyo hejuru cyane, yagize amajwi 91%. Ubwo icyenda ku ijana yabuze ngo yuzuze 100% ni ayabataratoye kubwo kutamwemera ahari.

Amaze indi myaka 5 yiyongeje ku butegetsi, mu 2015, ntiyitaye ku byabaye mu 2010, ahubwo yiyongeje indi manda maze ibintu biba ibindi bindi mu Burundi. Murabyibuka imipaka urwanda ruhana n’uburundi ikubita ikuzura impunzi, maze inkambi ya Mahama ikavuka ubwo.

Pierre Nkurunziza yiyongeje indi manda ya 3, ibi byari bihabanye n’ibiteganywa mu ngingo ya 96 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’uburundi ryavuguruwe mu 2005, candidature ye yahawe umugisha n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rw’uburundi.

Kuya 25 z’ukwa 4 2015 Nkurunziza yemeye ko ari umukandida wa CNDD-FDD, mu matora y’umukuru w’igihugu, yari ateganyijwe kuya 26 zukwa 6 2015, ibi byatumye ishyaka ricikamo ibice ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakaza umurego mu myigaragambyo

Kuya 13 z’uwaka 5 2015, ubwo yari mu nama I daresalm yigaga ku kibazo cy’ari mu guhugu cye, Pierre Nkurunziza,yakorewe Coup d’etat, yari iyobowe na général Godefroid Niyombare wahise atangaza yifashishije Radio yigenga ko yafashe igihugu bityo ko Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi ndetse na guverinoma ikaba yavanweho.
Kuya 15 z’ukwa 5 2015, nyuma y’intambara zaguyemo abantu benshi, hatangajwe ko ko ibintu bisubiye mu buryo kandi ko Perezida Nkurunziza yagarutse bitunguranye mu bureau bikuru bye.
Iminsi yakurikiyeho yabaye I’Amaraso, abantu besnshi batavuga rumwe n’ubutegetsi barishwe ndetse abasaga ibihumbi 240 by’abarundi bava mu byabo abandi bahungira igihugu hanze, abenshimmuri bo bakirwa n’u Rwanda
Nyumaya Rapport zitandukanye, kuya 21 zukwa 7 2015, amatora yo mu Burundi yarabaye ariko yiswe amatora yubatsweho amateka mu buriganya, icyo gihe Komisiyo y’amatora yigenga yatangaje ko Perezida Nkurunziza yayatsinze n’amajwi 69,14%.

Mu kwa 5 2015 urubuga rwitwa Africa Confidential rwasohoye inkuru igaragaza ko Perezida Nkuruzuza ahugiye mu ikipe ye y’umupira w’amaguru mu gihe ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cye, we akaba yibwira ko yatoranyijwe n’imana ngo ayobore Uburundi.

Ku itarki 30 zukwa 11 2015, perezida wariho muri amaerika Barack Obama yafatiye ibihano igihugu cy’uburundi birimo kugihagarika muri gahunda ya AGOA agamije ko ibicuruzwa biva muri amerika bitagera ku baturage b’uburundi mu rwego rwo kubahana ko bagumishije nkurunziza ku butegetsi. Mu kwa 11 2016, Pierre Nkurunziza yashimiye byimazeyo Perezida Donald trump wari umaze gusimbura Obama, avuga ko insinzi ye yabonye ahiritse Hillary Clinton ari naisnzi y’abanyamerika bose.
Kuya 12 zukwa 5 2017, hasahotse imbanziriza mushinga yo kuvugurura itegeko nshingwa rya Repubulika y’uburundi, umushinga wa Burundu wo kurivugrura usohoka kuya 2511 2017. Uyu gaho mushinga wagaruyeho umwanya wa Ministre w’intebe utarabagaho, Mandat umukuru w’igihugu yamaraga iva ku myaka 5 ishyirwa ku myaka 7 icyakora umubare wa Manda, umukuru w’ighugu agomba kumara zo ntizahindutse kuko zagumye kuba 2.
Muri iri tegeko nshinga rishya ryahaga amahirwe Perezida Nkurunzia yo kuyobora izindi manda 2 z’imyaka 7, irindwi kandi bigakunda yibereye muri manda y’imyaka 5, yatorewe ubugira 3 bihabanye n’ibyateganywaga n’itegeko nshinga ryari rimaze kuvugururwa.Ni ukuvuga ko yari afite amahirwe yo kuyobora uburundi akageza mu mwaka wa 2034.
Ubwumvikane bwo gusaranganya hashingiwe ku moko bwari bwumvikanyweho I Arusha, nabwo bwarahinduwe, muri make Amasezerano ya Arusha yavanyweho anateshwa agaciro.

Tumwe mu dukoryo twranze uyu mukuru w’iguhgu wamaze gupfa, ni uko kuya 5 z’ukwa 5 2018, Pierre Nkurunziza yatanze itegeko rita muri yombi abagabo 2 bari bateguye umukino w’amaguru wahuje ikipe ya Kiremba n’iya Nkurunziza, aba bagabo bashinjwa ko batari batanze amabwiriza ku bakinnyi b’ikipe ya Kiremba ko ntawe wemerewe kwitambika Perezida Nkurunziza igihe yabaga afashe umupira mu kibuga.

Mu kwa 3 2018, Pierre Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga uhoraho w’ishyaka CNDD-FDD32.
Mukwa mbere 2018, ubwo hakorwaga kampanye igamije gutorera ihindurwa ry’itegeko nshinga, ingabo z’ubuundi zataye muri yombi, maze amatora arihindura ba kuya 17 z’ukwa 5 2018, ariko wumve ngo ubwo Kampanye yayo yabaga abantu batabyumvaga kimwe barafashwe barafungwa, bagirirwa nabi, abandi baricwa, ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye n’ibyoroheje birasenywa.
Akantu keza abamurwanyaga bishimiye cyane, ni igikorwa cyabaye kuya 7 z’ukwa 7 2018,ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko ataziyamamariza kuyobora uburundi ku nshuro ya 4. Icyakora yatangaje ko azashyigikira umukandida mushya yifuza ko yazamusimbura ku butegetsi mu matora ya 2020, ibi nabyo byatumye abatamukunda bumva ko azabusigaho imandwa ye yihitiyemo.

Ibi byatumye bimwe mu binyamakuru bitangaza ko Nkurunziza ashaka kwimakaza politiki ya monarchie bityo we akazasigara ameze nk’umwami mu burundi. Icyemezo cye yongeye kugisubiramo mukwa 12 2018 ko atazongera kwiyamamaza, ko yamaze kubifataho umwanzuro kabone n’ubwo yaba abamukunda baba babimusabanye uruhato

Kuya 26 zukwa 1 2020, ishyaka CNDD-FDD, ryarateranye ryemeza Gen Évariste Ndayishimiye nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020 kugirango asimbure Perezida Pierre Nkurunziza
Ndayishimiye aherutse gutorwa n’amajwi 68,72 %. Ariko perezida Nkurunziza yagumye kuba umuyobozi w’ikirenga w’ishyaka n’umunyacyubahiro ukomeye kurusha abandi mu Burundi, kandi ushobora kwica akanakiza muri iki gihugu.

By’amahirwe make, ejo bundi kuya 8 z’ukwa 6 2020, hari ku wa mbere nibwo uyu muperezida yashizemo umwuka azize uguhagarara k’umutima, bamwe bati azize icyorezo Covid 19, abandi bati azize amarozi, ariko bose baheze mu rujijo kuko Guhagaraga k’umutima itari impamvu y’urupfu aho kuba indwara yari arwaye kuko nta kibazo cy’umutima yagiraga ukurikije inkuru zimutangazwaho mu guhugu cye.
Ni inkuru yabaye inshamugongo ku bamukunda,cg se abakeshaga umgati ubutegetsi bwe, ariko ukurikije ibitekerezo byatanzwe ku itangazo ry’urupfu rwe, yabaye n’inkurunziza mu matwi y’abamurwanya bamwe bari mu gihugu abandi bakaba bari bakibarizwa mu buhungiro hirya no hino ku isi cyane cyane hano mu Rwanda.
Uyu mu perezida apfuye nyuma y’iminzi mike yari amaze ajyanwe muri ibi bitaro yaguyemo byitwa l’hôpital du Cinquantenaire Natwe Turashoboye de Karuzi nyuma y’uko yari yumvise atamerewe neza. Umufasha we nawe yari aherutse kwihutanwa mu bitari I Nairobi muri Kenya nyuma yo gupimwamo icyorezo cya Covid-19,kandi ubwo twateguraga iki kiganiro yari akiri mu bitaro.
Ibi ni nabyo benshi bashingiraho bakemeza ko Pierre Nkurunzia yaba azize iki Cyorezo cyandura mu buryo bwihuse, bakaba batiyumvisha uko umugore yacyandura umugabo ntacyandure kandi noneho agahita apfa bidateye kabiri, ubu igihugu cy’uburundi kiri mu kiriyo cy’iminzi 7, ibendera ry’igihugu ryacishijwe bugufi.
Iyo adapfa, ihererekanyabutegetsi mu mahoro ryari kuzaba hagati ye na Evariste Ndayishimiye ryari kuba ari irya mbere ribayeho kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kuva mu 1962.icyakora n’ubwo yapfuye iri hererekanya bubasha riteganyijwe kuya 20 z’ukwa 8 2020
Perezida Pierre Nkurunziza yari afute impamyabumenyi y’ikirenga y’icybahiro Docteur honoris causa yahawe na kaminuza latine yigisha Théologie iherereye i California muri Leta zunze ubumwe za Amerika.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA