Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Ibitekerezo by’abasomyi ku gitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda i Nyaruguru



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ingabo z’u Rwanda zatangaje ko babishemo 4 zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe ariko ku ruhande rw’u Rwanda abasirikare barwo batatu bakomeretse byoroheje.

Nk’uko tubisoma mu itangazo rigenewe abanyamakuru buri wese yasoma ku rubuga rwa ministere y’ingabo z’ u Rwanda, iki gitero cyabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa 5 bucya ari kuri uyu wa 6 tariki 27 z’ukwa 6 2020 ku isaa sita n’iminota 20, abarwanyi bitwaje intwaro bagera ku 100 bataramenyekana bitwaje intwari into n’iziremereye zirimo za mashinigani, izitera ibisasu bya Lokete naza grenade bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda bafite umugambi wo kujya kwica abasivili mu mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze.

Uyu mudugudu uherereye ku kirometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda mu murenge wa Ruheru, mu karere ka nyaruguru mu ntara y’amajyepfo. Imirwano yahanganishije ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30.

Nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, ashimangira ko ingabo z’u Rwanda zabacanyeho umuriro mpaka basubiye inyuma mu gice cy’uburundi aho bateye baturutse kandi ko ingabo z’u Rwanda zikomeje gukurikirana abo bitwaje intwaro kugirango bamenyekane.

RDF yatangaje ko “Abagabye icyo gitero ngo bari baturutse ndetse baza no gusubira mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi mu Gihisi muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.”

Abagabye iki gitero birukankanwe basiga imirambo 4 y’abarwanyi babo bikikoresho bya gisirikare birimo imbunda za karacinikov, ibyuma, grenade, amasasu n’ibindi. Bataye kandi ibiryo byabo birimo amandazi, ibiryo byo mimikebe bigaragara ko byahawe ikiranganego cy’uko ari iby’ingabo z’igihugu cy’uburundi "FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI" (Burundi Armed Forces). Batakaje kandi amaradio y’itumanaho (azwi nk’ibyombo bya gisirikare)

Itangazo rya miministere y’ingabo rivuguruye rivuga ko, 3 mu bagabye igitero bafashwe mpiri rikanizeza abanyarwanda ko ingabo z’u Rwanda zicanye ku maso kandi ko abagabye iki gitero bazabihanirwa. Rigira riti kandi “ Turi gukurikirana iki kibazo mu buryo bwa diporomasi, kandi dukomeje kwigwizaho amakuru mpamo kuri ibi bitero bikomeza kwisubiramo bigabwa ku Rwanda Inkuru ya Bwiza.com ivuzga ko Umwe mu baturage yabwiye Abanyamakuru ko yumvise igitero cya bariya bantu, umwana bari kumwe mu nzu ashaka gushiguka, undi amusaba kuguma hamwe.

Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko ingabo z’u Rwanda zamenye kare ko hari abagizi ba nabi bari butere Umudugudu wa Yanza, baje basanga ziri maso.

Yagize ti “Biciyemo ibice bibiri, hari abari bagamije kujya gutera abaturage mu Mudugudu ngo babice, abandi bajya kuyobya uburari ku kigo cy’abasirikare, ariko hose abasirikare bari bahari, ingabo zirabarasa zicamo 4 abandi 3 zirafata”
Yavuze ko abaturage bakwiye gufatanya n’ingabo bagakora irondo Habitegeko avuga ko nta muturage waguye muri kiriya gitero, akabahumuriza avuga ko barinzwe bikwiye, kandi bakwiye gukomeza gufatanya n’ingabo bakirinda ubwabo, bakamenya abinjira mu mudugudu wabo batabazi. Avuga ko aho igitero cyabereye ari muri kilometero imwe uvuye ku mupaka w’i Burundi, ndetse ngo harimo bamwe bamenyekane mu bateye basanzwe bajya hariya Nyaruguru gukora ibiraka byo guterura ibirayi.

Igice kimwe cy’inkuru y’igihe kigira kiti “ Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti "Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki."

Icyo gihe inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage zirabahumuriza, ari nabyo byakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste umenyerewe ku mpinze z’amazina nka General NEVA, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make cyane mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Ibitekerezo by’umusomyi ku nkuru ya Igihe:

Ruhana
Biragaragara ko ingamba twafashe zo kuzanira amahoro u Rwanda nabanyarwanda bose nta musoro cg umusaruro ubwo zatanze.Niba nyuma yimyaka irenga 20 u Rwanda rukigabwaho ibitero nikibazo gikomeye kigomba kubonerwa ikindi gisubizo kuko ibyageragejwe byose nta musaruro.Kereka niba tuvuga umutekano wa Kigali aho ingamba zafashwe nizo.Ubu koko kuva 1/10/1990 tuzongera kubona agahenge ku Rwanda rutarangwamo amasasu ryari?

Usangabandi olive 2020-06-27 14:47:22

RDF amashyi menshi kuri ako kazi mwakoze

Kagara 2020-06-27 14:21:58

Ikibazo dufite nuko tutakwinjira mu Burundi ngo Tanzaniya irebere.Uganda nayo yahita itubona urwaho.Ibi bintu nukubyitondera.

Nkotanyi 2020-06-27 14:13:33

Umurima w’ingano banyuzemo bahunga, wagira ngo ni caterpillar yahaciye!

Ikibasumba 2020-06-27 14:13:33

Iyi position ko imeze nkiyahuye na Kaga. Reka dutegereze turebe ibyo abaduteye bari bushyire kunkoranyambaga.

Fiacre 2020-06-27 14:04:01

Abarwanyi baragwira! Gutera uturutse abantu h’ubutayu nka hariya iruhande rwaho hari ikigunda!

Umuseke.rw
Pato says:
27/06/2020 2:16 21 at 2:16 21 pm

Izi mbunda na grenades zaboze gutya ubu zari zibitse he? Uziko aba bateye umenya bazikuye mu butaka aho zari zitabye da. Ubuse aya mandazi, isukari, juice, tooth brush, utuyiko nibyo bikoresho bya gisirikare bafashe? Izi ntizaba ari inyeshyamba zaba ari ingegera.

rwamanyege says:
27/06/2020 11:24 28 at 11:24 28 am

Birashoboka cyane ko twapfushije abasirikare.Kuvuga ko bari baje GUSAHURA sibyo.Ntabwo wakitwaza ibikoresho by’itumanaho uje kwiba gusa.

Gahinda says:
27/06/2020 9:27 36 at 9:27 36 am

Za manza ziri mu rukiko rwa gisirikare zigiye guhita zigira uburemere bukwiye.

Guy says:
27/06/2020 10:36 43 at 10:36 43 am

Igituma uburundi nurwanda bitumvikana biva kutangazamakuru ryo mu rwanda riraja ngaho rikandika ivyo ryishakiye ngo uburundi bwabateye, ino iwacu turagandaye hama ngo niko karyo twoba turonse ko gutera urwanda?gusa mubandanye mucokoza intozi umusi ntazi zizobarya

SubizaSafari says:
27/06/2020 9:32 57 at 9:32 57 am
Aya makimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi aramutse abyaye intambara yeruye, byaba bitangaje Tanzaniya itayinjiyemo. Abatabibona barebesha ayahe maso buriya?

Kandiki says:
27/06/2020 9:46 07 at 9:46 07 am

Ariko nubundi FLN yarimaze igihe ibivuga ko iri gutegura akantu.

Kamega says:
27/06/2020 12:07 00 at 12:07 00 pm

Hari ibintu bidashobora gupfa kumvikana, ntabwo mu Burundi baba bakiri mu kiriyo ngo nibarangiza bohereze inyeshyamba zize kugaba igitero mu Rwanda. Ibi bintu bifite ikibyihishe inyuma dushobora kuza kubona vuba aha ngaha. Politiki ya kano karere ihora imeze nk’ikirunga gishobora kuruka umwanya uwo ariwo wose, ntibizabatangaze ejo nimwumvango hari igihugu kimwe cyatewe maze nacyo kigafatiraho maze aka karere bakagatwika bivuye ku muntu umwe wigize gashotoranyi utajya anyurwa no kubona abantu batekanye. Twese twari dukwiye kwitonda kuko aka karere kavutsemo intambara ishobora gutikiza byinshi kuko nta miyaga abaturanyi badushyiriramo habe na mikeya, bose baduhuriraho hamwe naza fln naza fdlr maze bakaduhindura intabire, iyo nibutse uburyo abakongomani baduhigira nigirira impungenge kuko batubonye urwaho bo ntabyo kuvuga ngo hutu, tutsi: baturimbura twese. Uziko ashaka intambara azajye imbere ayirwane kuko twe twarayirambiwe, kandi muntu uhora ushoza intambara, uragowe kuko umunsi yaje ntugirengo izica abanzi bawe gusa kuko nawe ubwawe ntaho uzayihungira, izaba ari kirimbuzi, shishoza mbere yo kugira akandi kaga ukururira abaturage nawe ubwawe utiretse.

SubizaNgofero says:
27/06/2020 12:15 42 at 12:15 42 pm
Bizagenda gute ngo abakiri muri logique y’intambara bose bumve ko abaturage twazirambiwe?





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA