Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Video: KINYINYA: IKIBAZO CYA AMBULLANCE CYATANZWEHO IGISUBIZO



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya batanze umusunzu wo kugura imbangukiragutabara ariko kuva bawutanga bakayitegereza bagaheba, ubuyobozi bw’Umurenge bubafitiye inkuru nziza ko nyuma y’ukwezi buzayibamurikira bakishimira icyo gikorwa kiza bagezeho.

Ibigwi TV twaganiriye n’abaturage mu midugudu itandukanye igize Umurege wa Kinyinya ngo batubwire bimwe mu byo bifuza ko ubuyobozi bw’umurenge bwabakorera, bamwe batubwira ko byaba byiza imodoka iguzwe abandi bati twakuyeyo amaso bazadusubize umusanzu (amafaranga) wacu twatanze.

Nyamara n’ubwo abaturage baziko imodoka itaragurwa, Nduwayezu Alfred ni umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya yavuze ko imodoka yaguzwe gusa kubera ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye ibura uko yambuka ngo igezwe mu gihugu. Gusa yatanze ikizere cy’uko hagati y’ukwezi n’ukwezi n’igice izaba yahageze.

Ati “ Abaturage bagize igitekerezo kiza cyo kwishakamo ibisubizo bakusanya amafaranga yo kugura Imbangukiragutabara, bayashyira kuri SACCO kugeza amaze kuzura. Imodoka yaraguzwe gusa kubera ikibazo cya COVID-19 imipaka yafunzwe imodoka itaraza ariko nyuma y’ukwezi cyangwa ukwezi n’igice tuzabahamagara tuyibamurikire kandi twishimire ibyagezweho.”

Reba ikiganiro cyose unyuze kuri iyi videwo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA