Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ukwegura kwa Gasingwa Michel wayoboraga Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda kwamenyekanye mbere y’uko yandika abisaba



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Gasingwa Michel wari usanzwe ari umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda yasohoye ibaruwa yegura kuri uyu mwanya kubera impamvu avuga ko ari ize bwite.

Ati: ” Kubera impamvu bwite ndabamenyesha ko nasezeye ku buyobozi bwa Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA, nshimiye abo twakoranye bose ndetse n’abanyamuryango bose bari barangiriye icyizere. Nkaba nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu mupira w’amaguru igihe bizakenerwa.”

Gasingwa Michel yari amaze igihe kijya kungana n’imyaka ibiri ayobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda.

Yatowe n’inama y’Inteko yabaye muri 2018 ubwo hajyagaho komite nyobozi nshya ya FERWAFA, yasimburaga iyari icyuye igihe.

Hamaze iminsi havugwa ibibazo mu basifuzi bo mu Rwanda bishingiye ku makimbirane avugwa hagati y’Urugaga Rwigenga rw’Abasifuzi (RAF) n’umuyobozi wa Komite y’Abasifuzi muri FERWAFA.Iki kibazo kikaba cyaranashyikijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


Ni ibaruwa isezera ariko yandikishije intoki





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA