Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Niba mu bagabye igitero kuri Yanze hari abarokotse, bagezeyo babara inkuru mbi – HABITEGEKO



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, Franҫois Habitegeko avuga ko abantu bareherutse kugaba igitero ku Mudugudu wa Yanze muri Ruheru bahasize ubuzima ari benshi. Avuga ko niba hari n’abarokotse bagasubira i Burundi, bagezeyo babarira abari babatumye inkuru mbi.

Mu byumweru hafi bibiri bishize, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bahangana n’ingabo z’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ryavuze ko abantu bateye muri Nyaruguru baturutse mu Burundi, kandi bimwe mu bikoresho bataye busubira aho bari baturutse basanzemo ibirango by’igisirikare cy’u Burundi.

Kiriya gitoro bivugwa ko cyari kigamije gusahura ingo z’abatuye Umudugudu w’ikitegererezo wa Yanze, mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru.

RDF yavuze ko yishe abarwanyi bane abandi batatu batabwa muri yombi.

Nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru ubitangaza, Mayor wa Nyaruguru, Franҫois Habitegeko avuga ko abateye u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano bahaboneye isomo ndetse ko habaye hari abarokotse bagomba kuba baragezeyo babarira ababatumye inkuru mbi.

Ati: “Abagerageje guhungabanya umutekano mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze niba hari abacitse ku icumu bagezeyo bavuga inkuru mbi ku wari wabatumye.”

Avuga ko nubwo abahungabanya umutekano w’u Rwanda batabura, ik’ingenzi ari uko ingabo zarwo zifite imbaraga zo guhashya abanzi bose.

Ashima ko abaturage ba Nyaruguru bakangutse nyuma yo kubona ko bari mu bibasiwe n’ibitero bityo bituma barushaho gukorana na RDF.

Mayor wa Nyaruguru, Franҫois Habitegeko avuga ko nubwo ibitero bijya bigabwa mu Mirenge y’Akarere ke ikora ku mupaka w’u Burundi hari abaturage bihungabanya batagombye gukuka umutima.

Asaba abaturage kurushaho gukorana hagati yabo kugira ngo bakumire umwanzi hakiri kare kandi hagira ubinjirana bagashobora kumwirukana mu gihugu bidatinze.

Yishimira ko abaturage bashishikajwe no gucunga umutekano bashyize hamwe.

Nubwo u Rwanda ruvuga ko abaruteye baturutse i Burundi, ingabo z’u Burundi zo zarabihakanye zivuga ko nta mwanzi w’u Rwanda warutera aturutseyo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col. Floribert BIYEREKE aherutse kubwira UMUSEKE ko nta barwanyi bateye u Rwanda baturutse mu Burundi ndetse ko igihugu ke kitaba indiri y’abahungabanya umutekano warwo.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira kimwe mu binyamakuru mpuzamahanga ko umubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi utazaterwa n’uko u Rwanda rubyifuza gusa, ahubwo ko bigomba no gushingira ku buyobozi bushya bw’u Burundi, muri iki gihe buyobowe na Gen Evariste Ndayishimiye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA