Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uko AOS Ltd yashyize itafari ryayo mu guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bizayifasha kugera ku ntego yihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Mu 2014 nibwo u Rwanda rwatangije ikoreshwa rya internet yihuta ya 4G, runakomeje gukwirakwiza umurongo mugari wa internet hifashishijwe ‘fibres optique’, izagezwa mu gihugu hose.

Ni umushinga watanze umusaruro kuko ubu umuturage uri mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, ubuzima, ubuhinzi.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye guhanga udushya kuryifashisha bigirwa umuco ndetse abikorera na bo barariyoboka.

Muri sosiyete zatangiye gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda harimo itanga serivisi z’ikoranabuhanga, ikanaranguza umwanya wo kubikaho amakuru mu Rwanda, AOS.

AOS Ltd ni Sosiyete Nyarwanda yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma na Korea Telecom (KT) mu 2014 ihabwa inshingano zo kwagura ibikorwa byayo.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo #Kwibohora26, AOS Ltd yishimira umusanzu yatanze mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu binyuze muri serivisi zifitiye akamaro leta n’abikorera.

Mu butumwa bw’Ubuyobozi bwa AOS Ltd, bwifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora ushushanya urugendo rw’impinduka igihugu cyimakaje kuva Jenoside ihagaritswe.

Iki kigo gifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura amasoko ya Leta (RPPA) cyakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gutanga amasoko mu bigo bya Leta mu Rwanda (e-procurement) bwitwa “Umucyo” bwatumye habaho kwiyongera mu gukoresha neza umutungo wa leta n’umucyo mu itangwa ry’amasoko ya leta.

AOS yanafatanyije na Polisi y’igihugu mu gushyira camera za CCTV ku mihanda n’ahandi hantu kandi ibintu byatanze umusanzu ukomeye mu mutekano w’abanyarwanda binyuze mu gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe.

Iki kigo gifatanyije n’icy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha inzego za guverinoma n’ibigo byigenga mu guhanahana amakuru hadakoreshejwe impapuro kandi iracyakomeje. Hari uburyo AOS ikoresha mu kugabanya ibiciro bya serivsi za web hosting imbere mu gihugu.

AOS iri kugabanya igiciro cyo gutanga ububiko bwa website ibinyujije mu gukoresha uburyo butanga ibisubizo bukorewe mu gihugu ndetse inagerageza kongera umubare w’abakiliya kugira ngo ijye yungukira mu ngano y’ibyo yacuruje aho kungukira mu giciro.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AOS, Manzi Olivier Rwaka, yavuze ko hari inyungu nyinshi mu kubitsa amakuru imbere mu gihugu.

Ati “Kubika amakuru bikorewe imbere mu gihugu bitanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu binyuze mu gutanga akazi ku bakozi b’Abanyarwanda no kuzamura gahunda ya Made in Rwanda. Abakoresha website ifite ububiko mu Rwanda boroherwa no kugera ku makuru kuko aba abitse mu Rwanda.’’

“Ikindi cyiza ni uko imbuga zifite amakuru abitse mu Rwanda zishobora kubona ubufasha igihe icyo ari cyo cyose babukeneye ndetse bakagira akarusho ko kuba bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Uretse ibi kandi hari n’inyongera mu kumenya ko amakuru yawe abitswe imbere mu gihugu by’umwihariko ari ay’ingenzi ku Banyarwanda.”

Manzi avuga ko uko imyaka ishira babona umubare w’abakiliya wiyongera mu rwego rw’abikorera, cyane ko bifuza serivisi nziza kandi ku giciro gito.

AOS yemeza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amakuru y’imbuga z’Abanyarwanda bigarurwe mu Rwanda, aho umutekano wizewe n’ibyago byo kuba yakwinjirirwa bigabanuke.

Umuyobozi wa AOS, Seong Woo Kim yavuze ko iki kigo gifite intego yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ati “Turi gutanga umusanzu mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga dushyiraho serivisi z’ikoranabuhanga n’izo kuranguza umwanya wo kubikaho amakuru bitari ku bakiliya b’imbere mu gihugu gusa ahubwo n’abo mu karere. Buri gihe intego yacu yagiye iba isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba n’abakiliya mpuzamahanga.”

Muri Nzeri 2018, Banki y’Isi yatangaje uburyo bw’u Rwanda bwo gutanga amasoko ya leta hifashishijwe ikoranabuhanga, e-Procurement “Umucyo” nk’ubwa mbere bwageze ku ntego muri Afurika, bunatuma ibihugu bitandukanye bya Afurika bigira ubushake bwo kugira uburyo nk’ubwo.

Seong avuga ko AOS igira uruhare mu kugenzura imikorere y’imbuga zitandukanye mu Rwanda ndetse bavuruye uburyo bukoreshwa mu kwirinda ibibazo tekiniki.

At “Dukeneye gukora uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bwinshi, mu ntangiriro, dutangira kwishakamo ibisubizo tubifashijwemo n’abandi barimo inzobere nyinshi, bizadufasha kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abenjeniyeri bacu mu bintu bitandukanye. Bizanazamura n’imyumvire yacu y’icyo umukiliya akeneye ku buryo abenegihugu barushaho kugira uruhare mu bundi buryo butanga ibisubizo.’’

AOS irateganya gusangiza ibisubizo yahanze mu bindi bihugu bya Afurika nk’ibyakorewe mu Rwanda ndetse bikazamura ubukungu, mu ntego yo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA