Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Paul Kagame yasubije Gatabazi JMV ku mwanya wa Guverineri w’Amajyaruguru



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Paul Kagame yasubijeho Gatabazi Jean Marie Vianney agendeye ku bubasha ahabwa n’Itegeko.

Gatabazi yari yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Gasana Emmanuel wayoboaga Amajyepfo, Mme Alice Kayitesi wari Mayor wa Kamonyi we yahise asimbura CGP Gasana Emmanuel ku mwanya wa Guverineri y’Amajyepfo yakuweho.

Gatabazi Jean Marie Vianney yasubiye ku mwanya yari yakuwemo tariki 25 Gicurasi, 2020.

We na CGP Gasana Emmanuel wakuwe ku myanya yabo mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, tariki 25 Gicurasi ku mpamvu y’uko HARI IBYO BAGOMBWA KUBAZWA BAKURIKIRANYWEHO.

Bukeye tariki 26 Gicurasi, 2020 Gatabazi yanditse kuri Twitter asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, avuga ko ategereje indi paji y’ubuzima.

Yagize ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwange nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwange bwose, kandi nzakugumaho igihe cyose Nyakubahwa Perezida na RPF!”

Mayor Alice Kayitesi yabaye Mayor wa Kamonyi tariki 17 Ugushyingo 2017.


Gatabazi Jean Marie Vianney na Alice Kayitesi wagizwe Governor w’Amajyepfo


Itangazo ryashyizweho umukono na Ministre w’intebe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA