Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Pierre Damien Habumuremyi yasabye kuburana afunguwe kugirango abone uko yishyura imyenda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yitabye urukiko rw’ibanze nyuma y’uko afunzwe by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo; icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.


Dr Pierre Damien Habumuremyi areba niba imyirondoro ye yuzuye photo Igihe
Ababuranira uregwa basabye ubucamanza ko urubanza rwabera mu muhezo kubw’uburwayi bw’uregwa, harimo umutima ndetse n’amaso.

Abunganizi be basobanuye ko kubera uburwayi bw’umutima Damien adashobora kuburana afite ubwisanzure kubera uburyo urubanza rwari rurimo ibitangazamakuru byinshi ngo bisa nkaho urubanza rwe rwamamajwe akaba atakisanzura.

Ubushinjacyaha busanga icyo Atari ikibazo cyatuma Pierre Damien ataburanira mu ruhame mu gihe itangazamakuru ryabisabiye uburenganzira kandi rikabuhabwa, ubushinjacyaha bwongeye ho ko kandi ubwo burwayi butamubuza kuburanira mu ruhame keretse abiherewe uburenganzira na muganga nabwo urukiko rukaba ari rwo rubikurikirana.

Urukiko rumaze kumva ibyifuzo by’impande zombi, rwafashe iminota 30 ngo rwiherere rutange umwanzuro kuri ibyo byifuzo, nyuma rusanga urubanza rugomba kubera mu ruhame.

Pierre Damien yemera ko yatanze sheki zitazigamiye gusa avuga ko ibyo byabaye yabyumvikanyeho nabo bazihawe kandi hari habaye amasezerano ku mpande zombi. Izo sheki yazibahaye mu rwego rwo kugirango bagire ikizere cy’uko amafaranga bazayabona.

Damien avuga ko kandi impamvu yateye gutinda kwishyurwa ari uko amashuri ya leta na kaminuza byafunzwe bitewe na COVI 19, ingaruka zikaba zarageze no kuri kaminuza ayobora ari yo Christian University, akaba avuga ko abo babereyemo imyenda kaminuza ya Christian University yabandikiye ibasaba ko bakwicara bagasubira mu masezerano y’uko bakwishyurwa.

Umushinjacyaha yavuze ko sheki imwe gusa ariyo yatanzwe na kaminuza, izindi zose zatanzwe na Pierre Damien Habumuremyi (kuri konti ye) kandi ko banki zivuga ko nta mafaranga yari ari kuri iyo konti.

Umushinjacyaha yakomeje asaba ubucamanza ko ushinjwa yakurikiranwa hashingiwe ku ngingo ya 66 ivuga ko ushinjwa agomba gukurikiranwa afunze.

Ku mpamvu z’uko abo ushinjwa abereyemo umwenda kandi bagomba kwishyurwa, Damien yasabye ubucamanza ko yaburanira hanze kugirango abashe gukurikirana ubwishyu bwabo bagiranye amasezerano.

Ati “Mfunzwe ntago byashoboka ko bishyurwa.”

Ababuranira ushinjwa basabye ubucamanza bwarekura umukiriya wabo agakurikiranwa ari hanze ya gereza, buvuga ko igihe cyose ubucamanza bwajya bumukenerera yajya yitaba.

Ubucamanza nyuma yo kumva ibimenyetso by’umushinjacyaha n’uregwa bwanzuye ko urubanza rusubikwa, imyanzuro y’uru rubanza ikazasomwa Taliki ya 21 Nyakanga 2020 i Saa Kumi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi hagati y’abamuburanira photo Igihe

KURIKIRA UKO URUBANZA RWAGENZE UNYUZE KURI IYI VIDEWO





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA