Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyamasheke: Abaturage banze gukomeza gukorera mu gisa na Nyakatsi, bari kwiyubakira ibiro by’umurenge bishya



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abatuye mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke bamaze kubona ko ibiro by’ Umurenge wabo bishaje kandi bikaba bitakijyanye n’igihe, bafashe iya mbere mu gutangira ibikorwa byo kwiyubakira ibiro bishya.

Ibiro by’umurenge wa Cyato byubatswe mu mwaka wa 2000, bikaba bishaje, bitakijyanye n’igihe kandi ari na bito ugereranyije n’abakozi b’Umurenge bigatuma abaturage batabona serivisi nziza nk’uko bikwiye.

Iyi niyo mpamvu abaturage n’abayobozi b’uyu murenge bagize igitekerezo cyo kubaka ibindi biro by’Umurenge wabo bishya.

Uwizeyimana Vestine yagize ati “Hakwiriye kubakwa, habaye nyakatsi si umudugudu kandi si n’akagari kuko dufite n’akagari kubatse. Uyu murenge urashaje turashaka kubaka umurenge mwiza udufashe gutera imbere, duhabwa serivise nziza.”


ibiro by’umurenge wa Cyato bishaje byubatswe mu 2000, abaturage baho babyita "nyakatsi"

Donatien Nayituriki yunzemo ati “Byari bishaje haba ku mabati, haba mu bikoresho biyigize kuko bitari byubatse mu buryo bukomeye ndetse bitanarambye, twifatira rero icyemezo nk’abaturage dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wacu kugira ngo tubashe kuba twabona ibiro bishyashya bigezweho by’ikitegererezo kugirango tubonere serivise ahantu hanoze hatunganye hafite isuku hameze neza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Ndanga Janvier yavuze ko inyubako igeze ku kigero cya 30 % yubakwa kandi ko byatekerejwe n’abaturage kugirango bajye bahabwa serivisi nziza kandi bisanzuye.

Ati “Umurenge wari ushaje noneho abaturage basabye icyo gitekerezo ko Umurenge ari nyakatsi hakubakwa undi, ubu inyubako igeze kuri 30 ku ijana harimo imiganda yabo ndetse n’amafaranga umuturage ubishatse akayazana kuri konti yashyizweho y’Inyubako.”


Ubu, ibiro bishya by’uyu murenge wa Cyato bigeze ku kigero cya 30% byubakwa

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie ashima aba baturage b’uyu murenge akavuga ko nabo babateye inkunga ya miliyoni eshanu kandi bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Abaturage bafite ubudasa kuko bazi ko aho bakorera ari habi kandi hashaje, bafite ishyaka ryo kugira ngo abayobozi babo bakorere ahantu heza, ni muri urwo rwego Bishatsemo ubushobozi natwe ntabwo twabirebereye nk’ubuyobozi turimo turagenda tubafasha uko ubushobozi bugenda buboneka, twabanje kubaha miliyoni eshanu tuzongera tubahe ayandi.”


Igishushanyo mbonera cy’uko inyubako izaba imeze nimara kuzura, biteye amabengeza

Umurenge wa Cyato, ni umwe mu mirenge 15 y’aka karere ka Nyamasheke ukaba uri mu misozi hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2019, izuzura muri 2021, itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.


Abaturage bati "Ntibikidukwiriye" bari kubaka inyubako y’ibiro bishya by’umurenge bafatanyije n’abayobozi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA