Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Dr. Kayumba Christopher yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri Twitter y’icyahoze ari igitangazamakuru ke, The Chronicles giheruka guhagarika imirimo yacyo kugeza igihe kitazwi, batangaje ko Mwarimu wa Kaminuza, Dr. Kayumba Christopher yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri Gereza.

Uyu mugabo wakunze kumvikana mu Itangazamakuru asesengura Politiki y’Akarere na Mpuzamahanga, yafatiwe ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu Ukwakira 2019.

Afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali, akaba aburanira mu Rukiko rwa Kicukiro, ari na rwo kuri uyu wa gatatu rwamukatiye gufungwa umwaka umwe muri Gereza.

Dr Kayumba Christopher, Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 5 kubera ibyaha bibiri bumukurikiranyeho, icyo guteza umutekano muke ku Kibuga k’Indege n’icyo Gusinda mu ruhame.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku Kibuga k’indege, rumuhanaguraho icyaha cyo gusindira mu ruhame.

Yahanishijwe gufungwa umwaka umwe muri Gereza akaba ashobora kujurira.

Kuri Twitter y’igitangamakuru ke, (ubu cyabaye gihagaze) banditse ko ashobora kuzafungurwa mu mpera z’Ukuboza cyangwa muri Mutarama 2021 habazwe amezi 8 amaze muri Gereza.

Dr Kayumba ni umwe mu Basesengura politiki mpuzamahanga, ni Umunyamakuru ufite inararibonye, ndetse washinze igitangamakuru The Chronicles cyabanje gusohoka ku mpapuro nyuma kirahagarara, kijya kuri Internet, ubu na bwo cyabaye gihagaritse gusohora inkuru.

Uyu mugabo ni n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha mu ishami ry’itangazamakuru.

Inkuru y’Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA