Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Igice kimwe cya Nyungwe cyahiye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Amakuru aturuka mu ishyamba rya Nyungwe avuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’ijoro hari igice cy’ishyamba cyahiye. Bivugwa ko inkongi yaba yaratewe n’abavumvu bashakaga ubuki.

Umusozi wagaragayeho iriya nkongi uri hagati mu ishyamba ahitwa mu NYARUSHEKERA mu bilometero birenga 50 uturutse ku cyayi ya Kabarore.

Kugeza ubu akazi ko kurizimya karakomeje kakaba kari gukorwa n’abaturage n’inzego z’umutekano harimo n’ingabo z’u Rwanda.

Umwe mu bahageze yatanze ubutumwa kuri WhatsApp buvuga ko basanze ahibasiwe n’inkongi ari ahantu hari imizinga myinshi bikaba bikekwa ko ari ba rutwitsi bashakaga ubuki.

UMUSEKE wahamagaye Eugène Mutangana ushinzwe ishami ryita k’ukubungabunga ibidukikije( Conservation Department) muri Rwanda Development Board kugira ngo atubwire ikiri bukurikiraho ariko ntiyitaba telefoni ye.

Nyuma yaduhaye umukozi ushinzwe kwita kuri ririya shyamba witwa Pierre Ntihemuka aduha ibisobanuro.

Pierre Ntihemuka avuga ko abantu baje gutwika ririya shyamba baturutse mu murenge wa Karambi muri Nyamasheke.

Avuga ko iyo ababikoze bamenyekanye hari amategeko abahna, kandi ngo amahirwe ni uko ari bake.

Ntihemuka avuga ko inkongi nka ziriya zidakunze kuboneka, ariko ko iyo ibonetse bihutira kuyizimya.

Ati: “ Amakuru y’uko hari igice cy’ishyamba kiri gushya twayamenye mu gitondo, ariko ubu riri hafi kuzima ryose. Hahiye umusozi uri ku gice cya Nyamasheke mu murenge wa Karambi.”

Pierre Ntihemuka avuga ko mu rwego rwo gufatanya n’abaturage mu kubungabunga ririya shyamba, akenshi hakorwa ubukangurambaga bwo kubumvisha akamaro karyo n’ubwo abagizi ba nabi batabura.

Inkuru y’Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA