Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

ShaddyBoo na Miss Muyango mu basinye amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa “Exo Vodka”



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

ShaddyBoo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga hamwe na Miss Muyango Claudine ni bamwe mu bantu b’ibyamamare batandatu basinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa gishya ku isoko ry’u Rwanda cyitwa Exo Vodka.

Nkuko Igihe cyabyanditse, abasinye aya masezerano ni Mbabazi Shadia benshi bazi nka ShaddyBoo, Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, abanyamakuru ba B&B FM Umwezi, Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi na Imfurayacu Jean Luc.

Harimo kandi Uwimana Esther ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves utari ahasinyiwe aya masezerano.

Aba bose bazajya bamamaza iyi nzoga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha mu rwego rwo kuyimenyekanisha nk’uko byasobanuwe na Nsanzimfura Steven uyihagarariye mu Rwanda.

Buri wese muri aba yasinye amasezerano ye yihariye, umubare w’amafaranga ndetse n’igihe azamara yamamaza.

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi akaba Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bishimishije kuba umunyamakuru kuri ubu ageze ku rwego rwo kuba yakwiyambazwa ngo yamamaze ikinyobwa.

Ati “Sinavuga ngo bampaye amafaranga aya n’aya, icyo nzi ni uko bampaye amafaranga meza kandi anshimishije. Nanjye niteguye kubamamariza neza.”

Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019 nawe yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana na Exo Vodka.

Ati “Ni inzoga nziza numva nashishikariza abanyarwanda kunywa.”

Exo Vodka ikorerwa mu Bubiligi ni inzoga isembuye kuko ifite alcool ingana na 18%. Iri mu bwoko bubiri harimo iyitwa “Orange” n’indi yitwa “Energy”. Ku isoko zombi zigura 1500 Frw.


Shaddyboo amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza inzoga ya Exo Vodka


Muyango Claudine ari gusinya amasezerano yo kwamamaza inzoga ya Exo Vodka





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA