Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Video: Umwuka w’ubusambanyi uranuganugwa mu Itorero Canaan Revival Temple, Pastor Agaba ashobora kuba yahagaritswe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome, UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Amakuru atangwa na bamwe mu bakirisito banakurikiranira hafi ubuzima bw’iri torero CRT, yemeza ko Pastor Agaba Fred yaba yaraguwe gitumo n’umufasha we, ari gusambana n’umukobwa wujuje imyaka y’ubukure, ariko nawe uteranira muri iri torero,iyi ikaba ariyo ntandaro yo kuba uyu mupastor ashobora kuba yahagaritswe ku mirimo n’ubwo aya makuru asa n’ayari yagizwe ubwiru

Iki cyaha ngo bagikoreraga mu biro by’urusengero rw’itorero yari ashumbye. Iki gikuba cyatumye haba inama y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro ikakaye irimo no guhagarikwa mu mirimo y’ubupastoro kwa Agaba Fred

Itangazo ridasinye, ryatugezeho hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga,rigaragaza ko hafashwe imyanzuro isa n’ikakaye igera kuri 6, rigira riti:
Imyanzuro y’Inama y’abayozi b’itorero CRT yabaye taliki 17/08/2020 ku cyicaro gikuru cya CRT
1. Inama yasabye ko Head of families bakomeza gukurikirana ubuzima bwaba Christo ku munsi ku munsi, kubumva no kubasana imitima.

2. Inama yemeje ko Guhera uyu munsi umuryango wa Pastor uhagaritswe k’umurimo y’itorero mu gihe kitanzwi. Pastor Agaba Fred ntiyemerewe guhamagara abakirisitu ba Canaan nk’ umushumba kandi nta mukirisitu wemerewe kumuhamagara nk’umushumba, Ntiyemerewe kugira Inama akoresha cg counselling akorera umukirisitu wa CRT, Ntiyemerewe gukoresha ibikoresho bya CRT (Office n’ibindi), Yemerewe gusa guterana no gutura kandi akicazwa mu ntebe zinyuma.

3. Inama yasabye ko abantu bose bagiye bashishikarizwa kugaruka mu murimo bagafatanya n’abandi kubaka ubwami bw’Imana.

4. Inama yasabye ko buri wese aho ari agomba kwirinda amagambo n’ibihuha bisenya umurimo w’Imana.

5. Inama yemeje ko muri kino gihe cyinzibacyuho, Ahakenewe ubujyanama kuba kirisitu twakwifashisha Apostle Nzamwita (0788499082) nk’inshuti y’itorero CRT cg abashumba ba CRT bakorera mu ntara.

6. Kubera ko Infatiro z’Uwiteka zigihagaze, umurimo uracyakorwa muri CRT, bityo amaturo, ibyacumi, amashimwe n’andi maturo azakomeza gutangwa kugira ngo umurimo w’imana ukomeze
Code: *182*8*1*027907#

Inama yasojwe n’isengesho hamwe n’icyanditswe cyo muri Roma 12.
Nubwo bigaragara ko iyi myanzuro idasinye cyangwa ngo iterweho ikirangantego cy’itorero, byatumye dushaka kumenya ukuri kwaryo duhamagara Apotle NZAMWITA kuri numero yagaragajwe mu myanzuro, maze atubwira ko amakuru y’ubusambanyi bwa Pastor Agaba Fred yamugezeho nk’uko tubimubwiye, ariko ko atayafitiye gihamya. Yabwiye The Profile.rw n’Ibigwi TV online ko atagize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo ko kandi adasanzwe asengera muri Canaan Revival Temple.

Yagize ati “Ndakubwira ukuri nk’umurokore, babimbwiye mu gitondo birantungura, sinari mpari bafata iyi myanzuro, umwana w’umukobwa ampamagaye mu gitondo birantungura kuba barampaye inshingano batambajije. Numvise ngo Pastor yakoze icyaha simbizi ibyo aribyo”

Twashatse kuvugana na Pastor Agaba Fred ushobora kuba yahagaritswe, icyakora nimero 2 muri 3 twahawe nk’aho ari ize zitabwa n’abatari we, iya 3 yanze gucamo.

Twabashije kubona numero y’umufasha we, atwemerera ko ari we, tutamwibeshyeho koko. Nk’uko iyi myanzuro ibivuga hari ahanditsemo ko umuryango wa Pastor uhagaritswe k’umurimo w’itorero mu gihe kitanzwi. Umugore we yagize ati “Ntabwo twabimenye, itangazo ntaryo twabonye, ihagarikwa rya Pastor ntaryo namenye” n’ubusambanyi buvugwa ku mugabo we yabuhakanye.

Ikinyamakuru the Profile cyashakishije numero y’umwe mu bashobora kuba baragize uruhare mu ifatwa ry’iyi myanzuro 6, uwitwa Jado watwemereye ko ari Admin w’itorero yatwemereye ko inama ivugwa yabayeho ariko yirinda kugaragaza imyanzuro yayo. Yahakanye iby’ihagarikwa rya Pastor Agaba Fred, avuga ko ibivugwa ku itorero byose ari ibihuha.

Jado ati: “ Ibivugwa byose sibyo, iyi myanzuro ntago ari yo, pasitoro ntiyahagaritswe, ibyo kuvuga ko yasambanye ari nayo ntandaro y’iki kibazo ntago ari byo.”

Jado yashimangiye ko ibyo bivugwa ku itorero ari ibihuha no gushaka gusebya umukozi w’Imana.

Nubwo ibi byabaye, bamwe mu bakiristo basengera muri iri torero basabye bagenzi babo kudatakaza icyizere kuko ngo twese twambaye umubiri kandi umwanzi sekibi yashuka buri muntu mu gihe tukiri mu nsi y’ijuru. Bamwe bati dusengere urugo rw’umushumba.

Bati: “Nubwo satani yateye agatera urugo rw’umushumba dukwiye kubyakira, ariko nanone ntiturambike intwaro hasi ngo twicare.”
Urugo rw’umushumba turarwitabaza iyo dufite ibibazo, tukabibabwira. Iki rero ni igihe cyo kuboroga tugatakambira Imana.”

Byinshi biri muri iyi Video hasi aha





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA