Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Messi yasabye gutandukana na FC Barcelona



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’imyaka 16 akinira FC Barcelona, rutahizamu Lionel Messi yasabye iyi kipe gutandukana na yo akishakira indi kipe nyuma y’uko itsinzwe na Bayern Munich 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League.

Lionel Messi ufite amasezerano azarangira mu mwaka w’imikino utaha muri 2021, ikipe imwifuza yatanga hafi miliyoni 700 z’amapawundi.

Uyu rutahizamu yabwiye FC Barcelona ko yiteguye kubishyura amafaranga ari mu masezerano ariko bagatandukana.

Messi ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo gutwara igikombe cy’umukinnyi mwiza ku isi (Ballon d’Or), inshuro esheshatu, nta yindi kipe arakinira kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2004.

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya FC Barcelona baraterana vuba ndetse bamwe bavuga ko ikintu cyatuma Messi acururuka ari ukwegura kwa Perezida, Josep Maria Bartomeu cyangwa amatora azaba muri Werurwe, akaba kare bishoboka.

Gusa uyu Munya-Argentine (Messi) ngo ashobora kutisubira ku cyemezo yafashe.

Amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi yahise agaragaza ko yifuza uyu mukinnyi, ku isonga hari Manchester United yo mu Bwongereza na Arsenal isanze ikorana n’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.

INKURU Y’UMUSEKE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA