Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Paul Pogba yanduye Coronavirus



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Manchester United, Paul Pogba, byatangajwe ko yanduye Coronavirus ahita anakurwa mu bakinnyi bari bahamagawe mu mikino ikipe ye y’igihugu ifite.

Nkuko Igihe cyabyanditse, mu gihe shampiyona yarangiraga, abandi bakinnyi bagiye mu biruhuko ariko we aguma mu Bwongereza hafi y’umugore we, Maria Zulay Salaues, utwite.

Si we mukinnyi w’Umufaransa wenyine wanduye iki cyorezo agakurwa mu bagombaga kwitabira imikino igihugu cyabo gifite mu kwezi gutaha, kuko na Tanguy Ndombele ukinira Tottenham nawe yakuwemo nyuma yo kwandura iki cyorezo.

Aba bakinnyi baje biyongera ku bandi batandatu ba Chelsea nabo byatangajwe ko banduye iki cyorezo ku buryo bahise bashyirwa mu kato.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA