Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

NCHR yatangaje bimwe mu bibangamira abaturage bimurwa kubw’inyungu rusange



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize hanze ubushakashatsi bukubiyemo uburenganzira bwa muntu ku iyimurwa rigamije inyungu rusange, bwagaragaje ko hakiri ibibazo bikomeye bitishimirwa n’abimurwa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku birego iyi komisiyo yari imaze igihe yakira bya bamwe mu baturage bavugaga ko bimurwa mu byabo batagize uruhare ku igenagaciro ry’imitungo yabo, abandi bakabarirwa imitungo yabo ariko ntibishyurirwe igihe.

Iyi nkuru dukesha igihe ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 85.8% bimuwe babanje kubimenyeshwa, 14.2% batamenyeshejwe mbere yo kwimurwa mu mitungo yabo.

Abangana na 47.3% bavuga ko bahawe inyishyu nke ugereranije n’imitungo yabo, naho abangana na 56% bavuga indishyi bahabwe kubera ko bahungabanyijwe bimurwa mu mitungo yabo idahagije.

Abakora muri serivisi zishinwe kwimura abantu kubw’inyungu rusange , bavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo ubwigenge budahagije mu gihe bagena indishyi, kuba hari hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kugena ibiciro ndetse n’ibiciro bishaje, no kuba hari icyuho mu mategeko agenderwaho mu kwimura abantu kubw’inyungu rusange.

Mu babajijwe, 54.2% bavuze ko bahawe inyungu bitarenze iminsi 120 igenwe n’itegeko, mu gihe 16.4% bishyuwe nyuma y’iminsi igenwa n’itegeko.

Ku bijyanye n’ababariwe imitugo yabo ariko batarahabwa indishyi , 29.4 % barabariwe ariko ntibahabwa indishyi naho 20.7% basabwe kuva mu mitungo yabo.

Komisiyo yarasanze kwimura abaturage ariko ntibahabwe indishyi ikwiranye n’imitungo ya bo bibagiraho ingaruka mbi nko kubura ubushobozi bwo kwishyura ibikorwa nkenerwa nk’ubuvuzi, amashuri ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (NCHR) Marie Claire Mukasine, yavuze ko ubu bushakashatsi biteze ko buzakemura byinshi.

Yagize ati “Inshingano dufite ni iyo kurengera uburenganzi bwa muntu. Iyo dukoze ubushakashatsi nk’ubu ntabwo tubika raporo gusa ahubwo tubishyikiriza inzego z’ibishinzwe kugira ngo zigire icyo zibikoraho, kandi tugakurikirana ko byashyizwe mu bikorwa.”

“Iyo zitagize icyo zibikoraho tubikorera raporo tukabigeza mu rwego ruzikuriye rukabikemura.”

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba n’umugenagaciro Iyanandemye Samuel, yavuze ko akenshi ibibazo bigaragara mu iyimurwa ry’abaturage rituruka ku kwihuta kw’abayobozi.

“Ikibazo cya mbera twabonye ni uko hari abayobozi baharanira kwesa imihigo bihaye, bakirengagiza inyungu z’umuturage bitewe n’uko hari inshingano bagomba gusoza bakaza bakimura umuturage nta ngurane ahawe. Tukaba dusaba ko hajya hakurikizwa amategeko mu kwimura abaturage aho kuvuga ko bumvikana muburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwe.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 15 Nyamasheke, Karongi na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba; Musanze, Burera na Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru; Nyagatare, Rwamagana na Bugesera mu ntara y’uburasirazuba; Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali ndetse Muhanga, Nyanza, Nyamagabe na Huye mu Majyepfo.


NCHR yatangaje bimwe mu bibangamira abaturage bimurwa kubw’inyungu rusange





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA