Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

ABIMUWE MURI KANGONDO BAGIYE KONGERA GUHABWA AMAFARANGA Y’UBUKODE MU GIHE BAGITEGEREJE INGURANEYanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Abaturage bimuwe mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I, bavuga ko bemerewe guhabwa amafaranga yo gukodesha mu gihe bategereje ingurane. Ayo mafaranga angana n’ibihumbi 30 RWF by’amezi abiri ahwanye n’ibihumbi 60 RWF, nyamara bavuga ko amezi amaze kuba atanu batabona ayo kwishyura ubukode bakaba basaba ubuyobozi ko bubaha ingurane za bo bitaba ibyo bakajya kuba mu masambu yabo.

Mu gihe cy’amezi atanu ashize bimuwe bavuga ko kwishyura amazu bakodesha ari ikibazo kibakomereye kubwo kubura ubushobozi, bamwe bavuga ko ba nyir’amazu batangiye kubirukana kubwo kutishyura ubukode.

Abaturage bavuga ko nyuma yo kwirirwa basiragizwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Ubw’Akarere n’Ubw’Umurenge, abaturage bo bafashe umwanzuro wo kugaruka mu masambu ya bo bashingamo amahema mu buryo bavuga ko ari ukwirwanaho kugirango babone aho barambika umusaya aho kujya barara mu mihanda n’imiryango ya bo. Bakaba icyo bifuza cyane ari uguhabwa ingurane.

“Hashize imyaka itatu tubariwe. Baraje baradusenyera, baduha ibihumbi 60 RWF ngo tujye gukodesha mu mezi 2 bazaduha ingurane. Ubuyobozi buradusiragiza tumaze amezi atanu turi hanze n’abana, icyo twifuza ni uko baduha iyo ngurane mu mafaranga kuko baratubariye, twe rero ntituzahazinukwa kugeza baduhaye ingurane.”

Ubu buryo bufatwa nko kwigaragambya mu buyobozi, ubuyobozi bwaje kubasenyera ayo mahema babaha ikizere cy’uko habonetse amafaranga make, ayo mafaranga akaba agiye kunyuzwa kuri konti za bo kugirango basubire mu bukode mu gihe bagitegereje ingurane za bo.

Karamuzi Godfrey ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yagize icyo avuga kuri iki kibazo nyuma y’inama yagiranye na bo.

“ Twaganiriye n’abaturage ngo dusuzume ikibazo uko giteye, hari abafitanye amasezerano n’Akarere abo Umujyi wa Kigali ni wo ubishyurira ariko abandi na bo bafite urwandiko rw’igenagaciro ko imitungo ya bo yigeze kubarurwa bategereje kujya gutuzwa mu busanza.”

“Ubuyozi bw’umujyi bwatwoherereje amafaranga y’ubukode, turi kureba niba amakonti ya bo n’amazina yabo byanditse neza, ejo amafaranga azaba yabagezeho.”

Karamuzi avuga ko aya mafaranga azahabwa abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Imiryango yimuwe muri iyo midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I yose hamwe ni 73.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA