Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uyu mwaka uzabera ku ikoranabuhanga



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uyu mwaka uzaba mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho abana 24 b’ingagi ari bo bazitwa amazina kuwa 24 Nzeri 2020.

Ubusanzwe Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.

Gusa kubera icyorezo cya Coronavirus, iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunsi kizaberaho ni n’umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi, umunsi impirimbanyi mu kwita ku ngagi Dian Fossey yashingiyeho ikigo Karisoke Research Center mu 1967.

Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Kaliza Belise, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko uyu mwaka Kwita Izina bifite umwihariko wo kuba bizakorwa n’ab’imbere mu gihugu, biganjemo abari mu bikorwa byo kubungabunga izi ngagi.

Yavuze ko aba barimo abaganga bazo, abarinda pariki, abayobora ba mukerarugendo mu bikorwa byo kuzisura n’abandi buri munsi baharanira kwita ku ngagi.

Yakomeje asobanura ko uyu mwaka mu Kwita Izina hazazirikanwa ku kwita ku bidukikije, ari yo mpamvu abazita amazina ari abantu bari cyane muri ibi bikorwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA