Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Inzira yagejeje RUSESABAGINA i Kigali ni Gihamya ko Edgar LUNGU yafashaga MRCD, SANKARA avuze ibindi bikomeye mu rukiko



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru hari amakuru mashya ahamya ko Zambiya ariryo pfundo ryo kubeshywa bigahama kugeza Paul Rusesabagina yisanze mu Rwanda nk’uwizanye nk’uko Perezida Paul Kagame yabitangaje

Ibi bitera umunyamakuru kwibaza niba iyi nzira yanyuze akagera mu Rwanda ariyo koko, n’ubwo Zambia yahakaniye kure uruhare rw’umukuru w’iki gihugu mu gutera inkunga abarwanya Leta y’u Rwanda, iyi nzira Ibaye ariyo yanyuzwemo na Rusesabagina, yaba ari Gihamya nziza ko Perezida Edgar Lungu wa Zambia yaba yari afite imikoranire na MRCD ya Rusesabagina, kuko Rusesabagina yaba yarahise ayoboka nta kwibaza kabiri ku nzira zose yashyiriweho na Zambiya zimwerekeza ku guhura na Edgar Lungu Perezida w’iki gihugu.

Ibi birahuhurwa n’uko kuri RUSESABAGINA byari bibaye akarusho cg amata abyaye amavuta mu gihe yari abwiwe ko aza guhura n’abakuru b’ibihugu 2 birimo n’uwa Uganda UGANDA isanzwe idafitanye umubano mwiza n’u Rwanda nyuma y’amakuru buri Munyarwanda wese azi.

Aha wasesenguramo ko nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda n’intumwa za Zambia haba haravuyemo uguca bugufi kwa Zambia, ikemera gufasha u Rwanda mu guta muri yombi Paul Rusesabagina ushobora kuba yari Inshuti Somambike ya Edgar Lungu nyuma y’uko Sankara ameneye mu rukiko amabanga yabo y’imbere, byaba aribyo koko niba ubu ari bwo buryo Rusesabagina yafashwemo agendeye ku butumire yizeraga ko bwatangwaga n’umuperezida w’inshuti ye Edgar Lungu.

Amakuru yamenyekanye, ndetse akaba yanaditswe n’ibinyamakuru birenze kimwe nk’UMUSEKE ahuza mu rugero rwo hejuru n’igisubizo Umukuru w’Igihugu yatanze ku bibaza uko Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda.

Aya makuru avuga ko byose byatangiye ku wa Mbere taliki 23 Kanama, 2020 ubwo Rusesabagina yafataga indege avuye mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, USA, yerekeje i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Icyari kimujyanye i Dubai kwari ukubonana n’intumwa za Perezida Edgar Lungu wa Zambia zikagira ubutumwa zimugezaho zahawe na Lungu.

Aya makuru avuga ko Ubutumwa bwa Perezida wa Zambia yari afitiye Paul RUSESABAGINA bwari bufitanye isano n’ibyo Callixte Nsabimana wiyise Sankara yari aherutse kuvugira mu rukiko aho yavuze ko Perezida Edgar Lungu atera inkunga umutwe wa FLN-MRCD wa Paul Rusesabagina, Sankara yahoze abereye Umuvugizi.

Icyo gihe yabwiye urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu Karere ka Nyanza ko Perezida wa Zambia Edgard Lungu yari inshuti ya Rusesabagina ndetse ko yamwitaga umubyeyi we wa Batisimu.

Icyo gihe Sankara yavuze ko Edgar Lungu yabahaye inkunga ya $ 150,000 ariko ngo byaje guhagarara nyuma y’uko Perezida Kagame atorewe kuyobora Africa yunze Ubumwe, (AU).

Bidateye kabiri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byasohoye itangazo ryamagana ibyo Sankara Nsabimana Callixte yavugiye mu rukiko, rivuga ko nta kibi cyatera u Rwanda giturutse i Lusaka.

Ryagiraga riti: “ …Ibyatangajwe mu binyamakuru by’imbere mu Rwanda no mu bindi mpuzamahanga ko Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Edgar Changwa Lungu yateye inkunga umutwe wifuzaga gutangiza ibitero mu Rwanda ni ibinyoma.
Turamenyesha amahanga ko biriya byose bivugwa ari IBINYOMA kandi ko bidakwiye guhabwa agaciro namba! Amahanga amenye ko Zambia n’u Rwanda ari ibihugu by’inshuti kandi bibanye mu bwubahane no kugendera ku ndangagaciro z’ababituye…”

Iyi baruwa yasinywe na Isaac Chipampe, umujyanama wihariye wa Perezida Lungu, akaba akora mu ishami rishinzwe amakuru muri Perezidansi ya Zambia.
Nkuko byari byategujwe Callixte Nsabimana alias Sankara yasubiye mu Rukiko kuri uyu wa Kane, taliki 10 Nzeri, 2020.

Dukomezanye na Rusesabagina mu rugendo rumuzana I Kigali, Ngo aho i Dubai yagezeyo mu gitondo ahitira muri Millennium Airport Hotel Dubai araruhuka hanyuma aza guhura na za ntumwa za Perezida Lungu mu masaha ya saa sita bafata amafunguro.

Nyuma y’amafunguro intumwa z’i Lusaka zamubwiye ko hari indege (private jet) ibategereje ku kibuga kandi ko igomba guhaguruka saa munani (2h00 p.m) igana i Lusaka kugira ngo Paul Rusesabagina ahure imbonankubone na Perezida Lungu.
Bamubwiye ko Perezida Lungu yifuza kuvugana na we kuri cya kibazo Sankara yazamuriye mu Rukiko, bakagira uko bakinoza.

Kuri Rusesabagina aya makuru yari atunguranye ariko na none ari imbonekarimwe kuko kwibonanira na Lungu byari kuba ari ingirakamaro kuri we.
N’ubwo nta gahunda yari afite yo kurenga Dubai kandi akaba yaragombaga kuva i Dubai yerekeza mu Bubiligi, kuri uwo mugoroba ntiyashoboraga kwanga ayo mahirwe yo guhura na Perezida Lungu.

Indege yari arimo yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Lusaka kitiriwe Kenneth Kaunda abari bayirimo bajya muri hoteli iri hafi aho ahitwa Presidential Lounge bategereza Lungu mu gihe kingana n’amasaha abiri.

Nyuma haje abantu bakora mu Biro bya Perezida baramuganiriza ariko bitunguranye telefoni irahamagara ibamenyesha ko Perezida Lungu atakibonetse kuko ari i Kampala bityo ko adashoboye kurara agarutse, ahubwo ko bibaye byiza Paul Rusesabagina yagera i Kampala bakaboneraho no kuganira na Perezida Yoweri Museveni.

Amakuru dufite avuga ko uwitabye iriya telefone yari yayishyize kuri speakers (ivuga iranguruye) kugira ngo Paul Rusesabagina na we yiyumvire ibivugwa.

AHA UMUNTU YAKWIBAZA ATI: NIBA RUSESABAGINA YARI AZIKO UWARI WAMUHAMAGAYE NGO BAGANIRE (PEREZIDA Edigar LUNGU) YAGERA MU GIHUGU CYE (ZAMBIA) BAKAMUBWIRA KO ADAHARI YAGIYE MU NAMA MURI UGANDA KUKI ATAGIZE IMPUNGEGE KO YABA ARI KUBESHWA? IBI TURABIHUZA N’IBY’UMUKURU W’IGIHUGU KAGAME YABWIYE ABANYARWANDA, ATI “…..Ushobora kwizana ubishaka, uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe, ukisanga hano…

Kumva ko agiye kubonana na Perezida Lungu ari kumwe na mugenzi we Museveni, birashoboka ko byashimishije Rusesabagina.

Nta kanya kashize Rusesabagina yurira indege, yagiye kwicura abona iruhande rwe hari abantu babiri bambaye amakote na karuvate, bamuha ikaze mu Rwanda!
Bati: “Urakaza neza mu rwakubyaye! Ubu uri mu Rwanda!”

Birumvikana ko yatangaye cyane. Yasabye amazi bamuha ay’Inyange, bituma abona ko koko ari mu Rwanda. Taliki 31 Kanama, 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) rwamweretse Abanyamakuru.

Bisa n’aho koko ‘Rusesabagina yahamagaye nomero ya Telefoni hakitaba uwo atakekaga.’

Ubwo Umunyamakuru wa The Reuters yabazaga Perezida Kagame iby’uko Rusesabagina yaba yarashimuswe (kidnapping), Perezida Kagame yamusubije ko atari ko byagenze.

Perezida Kagame yamusubije ati: “Iyo witegereje neza usanga kuba ari hano ari we wabigizemo uruhare runini kurusha undi uwo ari we wese. Ni nk’uko abantu babwira umuntu ibintu, bagasanga bihuye neza n’ibyo yifuzaga, hanyuma akabakurikira nyuma akaza kwisanga ahantu nka hariya.
Rwose biragaragara ko ari we wabigizemo uruhare kandi twizeye neza ko igihe nikigera azabyivugira, akavuga uko byamugendekeye.”

Perezida Kagame yavuze ko ‘ibyo avuga ari ukuri gushingiye ku byabaye’ kandi ko uwashaka kubigenzura wese yabikora.

Ushingiye kuri ariya makuru dufite usanga koko Rusesabagina ari we wizanye hafi y’u Rwanda rukamufata cyane cyane ko rwari rwaranasohoye impapuro mpuzamahanga zo kumufata kubera ibyaha rumukurikiranyeho harimo n’ibyo kwica abaturage.

Bimwe muri byo kandi yagiye abyigamba ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri Nsabimana Calixte alias ’Sankara’ mu rubanza rwe rwakomeje nkuko twabikomojeho, yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina
we n’abaregera indishyi basabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina, uherutse kugezwa mu Rwanda.

Mu rukiko uyu munsi havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa ’Sankara’ ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, nyuma agafatirwa muri DR Congo akoherezwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha bitanu Bwana Nsengimana aregwa byose abihuriyeho na ’Sankara’, nubwo kuri ’Sankara’ hari ibirengaho.

Me Yussouf Ndutiye uvuga ko yarokotse igitero cya FLN cyagabwe ku muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe n’imodoka ye igatwikwa, ni we uhagarariye abaregera indishyi. Yavuze icyifuzo cyabo.

Bwana Ndutiye yavuze ko bashaka ko "dossier ya Paul Rusesabagina nayo ihuzwa n’iya Sankara mu nyungu z’ubutabera no mu nyungu z’abaregera indishyi".

Perezida Kagame yavuze ku guhuza izo manza

Ahawe umwanya, ’Sankara’ uburana yemera hafi ya byose mu byaha 17 aregwa, yasabye ko dosiye ya Bwana Rusesabagina "yihutishwa igahuzwa" n’iye na Nsengimana. Avuga ko byaba ari mu nyungu z’ubutabera.

Guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa ’Sankara’ na Nsengimana, umucamanza yavuze ko umwanzuro uzatangwa ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa 10.
Naho ku guhuza izo manza na dosiye ya Rusesabagina, umucamanza yavuze ko ibyo ntacyo yabivugaho kuko iyo dosiye imurega itaragezwa mu rukiko ayobora, kandi atazi niba ariho izazanwa.

Ati: "Ibyo mube mubyihoreye kuko twese turabyumva gutyo ntawe uzi aho byerekera."

Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ku rubanza rwa ’Sankara’ na Bwana Rusesabagina avuga ko bakoranaga, n’abandi bafashwe bakajyanwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati: "...…bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ’Sankara’, n’abandi.."

REBA VIDEO HANO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA