Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Umunyamakuru Jean Lambert Gatare ntakozwa iby’abamwibutsa ko yatakaje ubunyamwuga



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’uko umunyamakuru Jean Lambert Gatare ahawe inshingano zo kuyobora ikinyamakuru Rushyashya, hari benshi bavuga ko yataye ubunyamwuga bari bamuziho, nyamara we siko abibona kuko ahamya ko ibyo akora bihura n’umurongo w’iki kinyamakuru wo kurwanya ingengabitekerezo ya Genoside.

Abamunenga bavuga ko agaragaza cyane amarangamutima mu kinyamakuru ahagarariye cyitwa Rushyashya, ko ngo ibyo bitagakwiye kumuranga nk’umunyamakuru w’umunyamwuga.

Nyamara Gatare we avuga ko atari amarangamutima ko ahubwo ari uko akunda inkuru zirwanya ingengabitekerezo kuko ari muri bamwe yagizeho ingaruka, avuga ko azarinda apfa agihashya ingengabitekerezo akoresheje intwaro afite y’itangazakuru.

Ati "Rushyashya ni ikinyamakuru gihashya ingengabitekerezo ya jenoside, Njye Gatare nzarinda njya mu gitaka nkirwanya iyo ngengabitekerezo ya jenoside kuko nanjye yangize ho ingaruka."

Gatare avuga ko abatavuga rumwe na leta akenshi baba bafite ingengabitekerezo ya jenoside ko rero bose baba bari mu gatebo kamwe.

Muri iki kiganiro harimo amwe mu magambo ari mo imvugo n’imigani migufi Gatare yakoresheje aburira umuhungu wa Rusesabagina wavuze ko azaza kubohoza se.

REBA IKIGANIRO CYOSE HANO





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA