Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kenyatta yongeye afungura Nyayo Stadium nyuma y’imyaka itatu ivugururwa



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu, Taliki ya 26 Nzeri 2020 Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yafunguye ku mugaragaro ikibuga kiberaho umukino w’amaguru, Nyayo National Stadium.

Nyakubahwa Kenyatta n’abandi banyacyubahiro bongeye gufungura aha habera imikinino yo kwidagadura hari harafunzwe kugira ngo inyubako zaho zivugururwe mu buryo bugezweho. Stade ya Nyayo yubatse mu mugi hagati ikaba yarakiraga imikino ya Harambee Stars ubwo yariri kuvugururwa.

Kuwa Gatanu nibwo Itangazamakuru ryo muri Kenya ryakiriye ubutumire buvuga ko iyi stade iza gufungurwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Kenyatta.

“Nyakubahwa perezida wa Repubulika ya Kenya azaba afungura Nyayo National Stadium kuri uyu wa Gatandatu, Taliki ya 26 Nzeri 2020.”

Umukino w’Amaguru muri Kenya wo uracyahagaritswe kuva muri Werurwe 2020 bitewe n’icyorezo cya coronavirus.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO