Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuryango wa John Legend mu gahinda kenshi nyuma y’uko umugore we akuyemo inda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umufasha w’umuhanzi w’icyamamare John Legend, Chrissy Teigen, yatangaje ku rukuta rwe rwa instagram ko yakuyemo inda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Taliki ya 30 Nzeri 2020.

Ubutumwa bwe bwagaragaye mu magambo yuzuye agahinda, byumvikanisha ko koko bagize ibyago batari biteguye.

Ati "Twagize agahinda karenze uko mwabitekereza, aka gahinda ntitwari twarigeze kukagira na rimwe.”

Aya magambo Teigen yanditse ku rukuta rwe rwa instagrama yari aherekejwe n’ifoto y’umukara n’umweru (Black and White) ari kurira yicaye ku gitanda cyo kwa muganga.


Teigen mu gahinda kenshi nyuma yo gukuramo inda

Legend na Teigen bashyingiranywe mu mwaka wa 2013, bafite abana babiri aribo Luna na Miles.

Uyu munyamideri akaba n’umunyamakuru, Teigen, yajyanywe ku bitaro byitwa Cedars-Sinai Medical Center ku cyumweru nyuma yo kubona ko yari amaze ukwezi ava. Yavuze ko yavuye amaraso menshi ari nayo ntandaro yo gukuramo inda.

Ati "Ntitwabashije guhagarika kuva, ntitwanabashije kugeza ubushyuhe buhagije ku mwana wacu. Nubwo twatakaje amaraso menshi, ibyo gusa ntibyari bihagije ngo agire amahirwe yo kubaho.”

Nubwo uyu mwana atabashije kubaho ariko bari kuzamwita Jack, Teigen yanditse ko aho agiye bazahorana na we mu mitima yabo kandi ko bazamukunda iteka ryose.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA