Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubujurire bwa Rusesabagina buteshejwe agaciro arakomeza gufungwa



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina, rutegeka ko akomeza gufungwa nk’uko byafashweho icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku kicaro cy’uru rukiko mu gikorwa kitabiriwe n’uregwa ndetse n’abamwunganira bombi uko ari babiri.

Uru rukiko rwari rwumvise ubujurire bwa Rusesabagina mu cyumweru gishize wavugaga ko afite uburwayi bukomeye akaba akeneye gukomeye kwitabwaho ari hanze.

Uregwa kandi yavugaga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bitagize impamvu zikomeye zatuma akekwa ko yakoze ibyaha ashinjwa.

Urukiko rwavuze ko kuba uregwa yariyemereye ko hari amafaranga yahaye abarwanya u Rwanda ari impamvu zikomeye.

Paul Rusesabagina kandi we n’abamwunganira bakunze kuvuga ko adakwiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uyu mugabo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda bw’inkomoko kandi ibyaha aregwa bikaba byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda binakorerwa Abanyarwanda,

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko kuba uregwa yivugira ko atari umunyarwanda kandi akaba atari anahatuye, aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.

Urukiko kandi rwavuze ko aho afungiye yitabwaho bityo ko ibyo yavugaga ko ashaka kurekurwa ngo age kuvurirwa hanze, nta shingiro bifite kuko na we ubwe yagiye yitangariza ko inzego z’ubuvuzi zo mu Rwanda zimwitaho uko bikwiye.

Inkuru y’Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO