Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burundi – Rwanda: Abashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi bahuye mu bushake bwo gusubiza ibintu mu buryo



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Burundi n’u Rwanda, Albert Shingiro na Vincent Biruta, uyu munsi bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba - Gasenyi.

Ni bo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye ku mugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.

Inyandiko yatangajwe nyuma y’iyi nama, ivuga ko uru rwari uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi mu Rwanda.

Inama y’abategetsi bombi yabereye aho basangiye umupaka wa Gasenyi - Nemba.

Itangazo ry’iyi nama rivuga ko baganiriye ku mpamvu zateye ubushyamirane kuva mu 2015, n’ubushake basangiye bwo gusubiza ibintu mu buryo.

BBC yanditse ko mu muhezo, Bwana Shingiro na Bwana Biruta bahanye ubutumwa guverinoma z’ibihugu byombi zandikiranye.

Bwana Shingiro kandi yatumiye mugenzi kuzasura u Burundi, itangazo rivuga ko ubu butumire bwakiriwe bukazashyirwa ku itariki izumvikanwaho n’impande zombi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA