Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Tanzania: John Magufuli yatsindiye manda ya kabiri



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ubu noneho byatangajwe ku mugaragaro - Perezida John Magufuli yatorewe manda ya kabiri n’amajwi arenga 84%.

Uwamuguye mu ntege mu bo bahatanaga ni Tundu Lissu wagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora.

BBC yanditse ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu, bavuga ko yabayemo uburiganya.

Bwana Magufuli yatsindiye gutegeka Tanzania kuri manda ya kabiri - ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga - y’imyaka itanu, nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

Ishyaka rye ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

Akanama k’amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abari biyandikishije ko bazatora batatoye.

Ku wa kane, Tundu Lissu, ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora avuga ko aya "atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n’amategeko mpuzamahanga".

Yavuze ko udusanduku tw’amatora twakozwemo uburiganya. Bwana Lissu wari umukandida w’ishyaka CHADEMA, yanavuze ko indorererezi z’ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by’amatora.

Semistocles Kaijage ukuriye akanama k’amatora, yahakanye ibyo birego by’uburiganya. Yavuze ko ibirego by’impapuro mpimbano z’itora nta shingiro bifite.

Hagati aho, indorerezi z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w’u Burundi zashyigikiye imigendekere y’amatora, zivuga ko yakozwe mu buryo busanzwe.

Izi ndorerezi za EAC zasabye ko abafite ibibazo ku migendekere y’amatora babicyemura binyuze mu nzira y’amategeko.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Dar es Salaam yavuze ko ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibyo kwizerwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO